عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بنِ عُمَرَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُما:
أَنَّ امْرَأَةً وُجِدَتْ فِي بَعْضِ مَغَازِي النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ مَقْتُولَةً، فَأَنْكَرَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَتْلَ النِّسَاءِ وَالصِّبْيَانِ.
المزيد
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Ko umugore umwe yagaragaye yapfuye muri zimwe mu ntambara Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yitabiriye, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamagana kwica abagore n'abana.