عَنْ أَبِي مُوسَى رضي الله عنه قَالَ:
سُئِلَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَنِ الرَّجُلِ يُقَاتِلُ شَجَاعَةً، وَيُقَاتِلُ حَمِيَّةً، وَيُقَاتِلُ رِيَاءً، أَيُّ ذَلِكَ فِي سَبِيلِ اللهِ؟ فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «مَنْ قَاتَلَ لِتَكُونَ كَلِمَةُ اللهِ هِيَ الْعُلْيَا، فَهُوَ فِي سَبِيلِ اللهِ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 1904]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe umugabo urwana kubera ubutwari, cyangwa irondabwoko, cyangwa se akarwana kubera gukorera ijisho; ni uwuhe muri abo uharanira inzira ya Allah? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Urwana aharanira ko ijambo rya Allah ari ryo riganza, uwo aba aharanira inzira ya Allah."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 1904]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku kijyanye n'imigambi y'abarwana mu nzira ya Allah; urwana agamije kugaragaza ko ari intwari cyangwa se icyubahiro cy'ubwoko cyangwa se agamije ko abantu bamubona kamenya agaciro ke, cyangwa se ibindi, ni uwuhe muri abo uharanira inzira ya Allah? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) isubiza ko umuntu urwana aharanira inzira ya Allah, ari umuntu urwana aharanira ko ijambo rya Allah ari ryo riganza.