عَنِ ابْنِ عَبَّاسٍ رضي الله عنهما:
أَنَّ رَجُلًا أَتَى النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَكَلَّمَهُ فِي بَعْضِ الْأَمْرِ، فَقَالَ: مَا شَاءَ اللهُ وَشِئْتَ، فَقَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «أَجَعَلْتَنِي لِلَّهِ عَدْلًا؟ قُلْ: مَا شَاءَ اللهُ وَحْدَهُ».
[إسناده حسن] - [رواه ابن ماجه والنسائي في الكبرى وأحمد] - [السنن الكبرى للنسائي: 10759]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko:
Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka."
[Uruhererekane rw'abayakiriye ni rwiza] - [Yakiriwe na Ibun Madjah na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra, ndetse na Ahmad] - [Sunani Al Kubra cya A-Nasa'iy - 10759]
Umugabo umwe yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko agira ibyo ayibwira arangije aravuga ati: "Allah nabishaka nawe ukabishaka." Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramucyaha kubera ibyo avuze, imubwira ko guhuza ugushaka kw'ibiremwa n'ukwa Allah ukoresheje icyungo"Na" ari ibangikanyamana rito. Ntibyemewe ko umuyisilamu abivuga. Intumwa irangije imwigisha uburyo nyabwo yabivugamo agira ati: "Allah wenyine nabishaka", bityo Allah akaba ari we aharira ugushaka, ugushaka kwe ntaguhuze n'ukw'ibiremwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.