+ -

عَنْ أَبِي وَاقِدٍ اللَّيْثِيِّ رضي الله عنه:
أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ لَمَّا خَرَجَ إِلَى حُنَيْنٍ مَرَّ بِشَجَرَةٍ لِلْمُشْرِكِينَ يُقَالُ لَهَا: ذَاتُ أَنْوَاطٍ يُعَلِّقُونَ عَلَيْهَا أَسْلِحَتَهُمْ، فَقَالُوا: يَا رَسُولَ اللهِ، اجْعَلْ لَنَا ذَاتَ أَنْوَاطٍ كَمَا لَهُمْ ذَاتُ أَنْوَاطٍ، فَقَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «سُبْحَانَ اللهِ! هَذَا كَمَا قَالَ قَوْمُ مُوسَى {اجْعَلْ لَنَا إِلَهًا كَمَا لَهُمْ آلِهَةٌ} [الأعراف: 138] وَالَّذِي نَفْسِي بِيَدِهِ لَتَرْكَبُنَّ سُنَّةَ مَنْ كَانَ قَبْلَكُمْ».

[صحيح] - [رواه الترمذي وأحمد] - [سنن الترمذي: 2180]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Waqid A-Laythiyu (Imana imwishimire) yavuze ko:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yerekezaga ahitwa Hunayni, yanyuze ku giti cy'ababangikanyamana bitaga Dhatu An'watw, bajyaga bamanikaho intwaro zabo, nuko barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Natwe dushyirireho igiti nk'iki cya Dhatu An'watw nkuko nabo bagifite! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Sub'hanallah! Ubutagatifu ni ubwa Allah Neza neza muvuze nk'ibyo abantu ba Musa bamubwiye bati: {Dushyirireho imana nk'uko nabo bafite imana} [Al A'araf: 138] Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko muzakomeza gukurikira imigenzo y'abababanjirije."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 2180]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiye ahitwa Hunayni, hakaba ari ahantu haherereye hagati ya Twa-if na Makat, icyo gihe yari kumwe na bamwe mu basangirangendo bayo batari bamaze igihe babaye abayisilamu; Nibwo banyuze ku giti bita "Dhatu An'watw", bisobanuye ngo kimanikwaho, icyo gihe ababangikanyamana baracyubahaga ndetse bakakimanikaho intwaro zabo ndetse n'ibindi bagikeneyeho umugisha! Nibwo basabye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ngo nabo ibashyirireho igiti kimeze nka cyo, bazajya bamanikaho intwaro zabo, ngo nabo kibahe imigisha, bibwira ko byemewe, Nibwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: Sub'hanallah (Ubutagatifu ni ubwa Allah)! Igamije kubacyaha, no kubahisha Allah, ibabwira ko ibyo bavuze bimeze neza neza nk'ibyo abantu ba Mussa bamubwiye bagira bati: {Dushyirireho imana nk'uko na bariya bafite imana,...} Ubwo abasangirangendo babonaga abari kugaragira ibigirwamana, basabye ko nabo bagira ibigirwamana nkuko ababangikanyamana nabo babifite, bagamije kubigana. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibabwira ko abayoboke bayo bazakurikira abayahudi n'abanaswara, ndetse bakore nk'ibyo bakora irabibabuza.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umuntu ashobora gukunda ikintu runaka acyeka ko cyamwegereza Allah Nyir'ubutagatifu, nyamara ari cyo kimushyira kure nawe.
  2. Birakwiye ko umuyisilamu igihe atangaye cyangwa se yumvise ibidakwiye mu idini avuga ijambo SUBHANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), cyangwa se akavuga ijambo ALLAH AKBAR (Allah asumba byose).
  3. Bimwe mu bibarwa nk'ibangikanyamana harimo gushakira umugisha mu biti, amabuye ndetse n'ibindi, nyamara umugisha nta handi ushakirwa uretse kwa Allah wenyine.
  4. Impamvu yo kugaragira ibigirwamana ni ukubyubaha, no kubyubamira, no kubishakaho umugisha.
  5. Ni itegeko gufunga imiryango yose n'inzira zadushora mu ibangikanyamana.
  6. Ibyavuzwe mu mirongo ya Qur'an no mu mvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bivuma abayahudi n'abanaswara ni mu rwego rwo kugira ngo twirinde kuba nkabo.
  7. Kubuza kwisanisha n'abantu bo mu gihe by'ubujiji, ndetse n'abayahudi n'abanaswara, usibye ibyo dufitiye gihamya ko biri mu idini ryacu.