عَنْ عَلِيٍّ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ لِي رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«قُلِ اللهُمَّ اهْدِنِي وَسَدِّدْنِي، وَاذْكُرْ بِالْهُدَى هِدَايَتَكَ الطَّرِيقَ، وَالسَّدَادِ سَدَادَ السَّهْمِ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2725]
المزيــد ...
Ally (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarambwiye iti:
Vuga uti: ALLAHUMA H'DINII WA SADID'NII, WADH'KUR BIL HUDA HIDAYATAKA A-TWARIIQA, WA A-SADADI SADAADA A-SAH'MI: Mana Nyagasani nyobora, unanyerekere, unanshoboze gushikama ku nzira igororotse muri gahunda zanjye zose.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2725]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse Ally Ibun Abi Twalib (Imana imwishimire) ko asaba Allah ko yamuyobora, akamwerekera ndetse akanamushoboza gushikama no kugira igihagararo mu bye byose.
Kuyoboka ni ukumenya ukuri mu buryo burambuye, no gushobozwa kugukurikira mu bigaragara n'ibitagaragara.
Gushobozwa ni ugushobozwa kugira igihagararo muri gahunda zose, ni no kuba ku kuri mu mvugo n'ibikorwa ndetse n'imyemerere.
No kubera ko ari ibintu bitagaragara kandi ibitagaragara bigaragarira mu bigaragara; jya uzirikana igihe uri gusaba ubu busabe ko kuyoboka ari inzira yawe, ubisabe ubishyizeho umutima, unasabe umuyoboro, nk'ukuntu umuntu uri ku rugendo aba acyeneye kuyoboka, kubera ko adashobora gutana inzira ajya iburyo cyangwa se ibumoso, kugira ngo bimurinde kuyoboka, no kugira ngo atekane, agere aho agiye mu buryo bwihuse.
Gushobozwa ni nk'uko iyo umuntu ari kurasa umwambi ukagenda wihuse ukagera ku ntego, bityo uwuteye aba afite intego ashaka guhamya; ni nkuko uzajya usaba Nyagasani ko umugambi wawe ari ugushobozwa no guhamya intego nk'uko tubibonye ku mwambi, bityo mu gusaba ujye usaba kugera ku ntego mu kuyoboka no guhamya intego.
Jya utekereza kuri ibyo bisobanuro n'umutima wawe wose, usabe Allah ko yagushoboza kugira ngo ibyo ugambiriye bize bimeze nka kuriya urasa aba agambiriye guhamya intego.