عَنْ أَنَسِ بْنِ مَالِكٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«يَقُولُ اللَّهُ تَعَالَى لِأَهْوَنِ أَهْلِ النَّارِ عَذَابًا يَوْمَ القِيَامَةِ: لَوْ أَنَّ لَكَ مَا فِي الأَرْضِ مِنْ شَيْءٍ أَكُنْتَ تَفْتَدِي بِهِ؟ فَيَقُولُ: نَعَمْ، فَيَقُولُ: أَرَدْتُ مِنْكَ أَهْوَنَ مِنْ هَذَا، وَأَنْتَ فِي صُلْبِ آدَمَ: أَلّاَ تُشْرِكَ بِي شَيْئًا، فَأَبَيْتَ إِلَّا أَنْ تُشْرِكَ بِي».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6557]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Allah Nyir'ubutagatifu azabwira umuntu uzaba ufite igihano cyoroshye kurusha abandi mu muriro ati: Ese iyo uza kuba ufite ibyo mu isi yose wari kubitangaho incungu kugira ngo udahanwa? Azamusubiza ati: Yego. Nuko Allah amusubize ati: Nagusabye ibyoroshya kuruta ibi ubwo wari ukiri mu mugongo wa so ko utagomba kumbangikanya n'icyo ari cyo cyose urabyanga uhitamo kumbangikanya.
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6557]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu azabwira uzaba afite igihano cyoroshye kurusha abandi mu muriro nyuma y'uko awinjiyemo ati: Ese ubaye ufite isi n'ibiyirimo byose wabitangaho incungu kugira ngo urokoke ibi bihano? Nuko avuge ati: Yego. Maze Allah amubwire ati: Nagusabye ndetse nagutegeka ibyoroshye kuruta ibi ubwo nagiranaga igihango na bene Adamu ukiri intanga mu mugongo we w'uko utagomba kumbangikanya n'icyo ari cyo cyose, ariko ubwo nakuzanaga ku isi warabyanze uhitamo kumbangikanya!