عن عبد الله بن عمرو بن العاص رضي الله عنهما:
عن النبي صلى الله عليه وسلم أنه كان إذا دخل المسجد قال: «أعوذ بالله العظيم، وبوجهه الكريم، وسلطانه القديم، من الشيطان الرَّجِيم»، قال: أَقَطُّ؟ قلت: نعم، قال: فإذا قال ذلك قال الشيطان: حُفِظَ منِّي سائر اليوم.
[حسن] - [رواه أبو داود] - [سنن أبي داود: 466]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri Ibun Al Aswi (Imana imwishimire we na se)
ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Iyo yinjiraga mu musigiti yaravugaga iti: AWUDHUBILLAHIL ADHWIM, WA BIWAJ'HIHIL KARIM, WA SULTWANIHIL QADIM, MINA SHAYTWANI RADJIIM: Nikinze ku izina rya Allah rihambaye, n'uburanga bwe butagatifu, n'ubutware bwe budafite intangiriro ngo andinde Shitani wavumwe." Abdullah Ibun Amri aravuga ati: Ni ibyo gusa? Ndavuga nti: Yego, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Iyo umuntu avuze ariya magambo, Shitani iravuga iti: Baramundinze umunsi wose.
[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Abu Dawudi] - [Sunani Abu Dawudi - 466]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yinjiraga mu musigiti yavugaga aya magambo: AWDHUBILLAHIL ADHWIM: Nikinze nanasabye ubuhungiro kwa Allah no kubisingizo bye. WA BIWAJ'HIHIL KARIM: Utanga kandi w'umunyabuntu. WA SULTWANIHI: No ku butware bwe n'ubushobozi bwe ku wo ashatse mu biremwa bye. AL QADIM: Uwahozeho kandi Uzahoraho. MINA SHAYTWANI RADJIIM: Ngo andinde uwirukanwe mu mpuhwe za Allah. Bisobanuye ngo: Mana Nyagasani ndinda ibishuko n'amoshya n'intambwe za Shitani n'ibishuko bye n'ubuyobe bwe, kuko ari we mpamvu y'ubuyobe, inateza ibishuko n'urujijo. Nuko Abdullah Ibun Amri baramubaza bati: Ese ni ibi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze gusa? Arasubiza ati: Yego.
Iyo umuntu winjiye mu musigiti avuze ubu busabe; Shitani iravuga iti: Uyu muntu winjiye mu musigiti amaze kundindwa ibihe byose, amanywa ye n'ijoro rye.