+ -

عن أبي مالكٍ الأشعريِّ رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«الطُّهُورُ شَطْرُ الْإِيمَانِ، وَالْحَمْدُ لِلهِ تَمْلَأُ الْمِيزَانَ، وَسُبْحَانَ اللهِ وَالْحَمْدُ لِلهِ تَمْلَآنِ -أَوْ تَمْلَأُ- مَا بَيْنَ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ، وَالصَّلَاةُ نُورٌ، وَالصَّدَقَةُ بُرْهَانٌ، وَالصَّبْرُ ضِيَاءٌ، وَالْقُرْآنُ حُجَّةٌ لَكَ أَوْ عَلَيْكَ، كُلُّ النَّاسِ يَغْدُو، فَبَايِعٌ نَفْسَهُ فَمُعْتِقُهَا أَوْ مُوبِقُهَا».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 223]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Malik Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
“Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi. Kandi iswala ni urumuri, naho gutanga amaturo ni gihamya k’uyatanze, no kwihangana ni umucyo. Kandi Qur’an izagushinja cyangwa se igushinjure. Buri wese azinduka (ajya muri gahunda ze), hakaba hari abagurisha roho zabo bakazirokora (ibihano bya Allah bakora ibyiza) cyangwa abazoreka (mu bihano bya Allah bakora ibibi)."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 223]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko isuku igaragara ari ikorwa umuntu atawaza (Udhu) cyangwa se yoga umubiri wose, ikaba iri mu bisabwa kugira ngo iswala yakirwe. No Kuvuga Alhamdulillah (Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah) byuzuza umunzani w'ibikorwa byiza by'umuntu; bikaba ari ugusingiza Allah no kumuvuga ibisingizo byuzuye, bikaba bizapimwa bikuzuza umunzani w'ibikorwa by'umuntu ku munsi w'imperuka. Ndetse ko no kuvuga Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah; bikaba ari ugutagatifuza Allah uhakana ko yagira inenge iyo ari yose, no kumuvuga ibisingizo byuzuye bikwiye icyubahiro cye hamwe no ku mukunda no kuvuga ubuhambare bwe, byuzuza ibiri hagati y'ibirere n'isi. N'iswala ni urumuri rw'umugaragu mu mutima we, mu buranga bwe, ndetse no mu mva ye, ndetse n'igihe azaba azuwe. No gutanga ituro ni gihamya y'uko umuntu yemera by'ukuri, ndetse ni nacyo kimutandukanya n'indyarya itubahiriza isezerano. Kandi ko kwihangana ari umucyo; kwihangana bikaba ari ukwifata mu gihe cy'akababaro wirinda kwinuba no gukoresha amagambi mabi; nabyo rero ni urumuri nk'urw'izuba rwotsanya, kubera ko uba usabwa kwihangana mu bintu bigoye nko kurwanya umutima wawe ukawurinda ibyo urarikira, bityo kwihangana bimurikira umuntu akayoboka akora ibikwiye. Bikaba ari ukwihangana mu gukora ibikorwa byo kumvira Allah ukanihanga ureka gukora ibyaha, ndetse no kwihanganira ibigeragezo bikubaho n'ibindi byose umuntu atishimira ku isi. Na Qur'an izavuganira umuntu wajyaga akunda kuyisoma ndetse akayishyira no mu bikorwa, cyangwa se imushinje niba yarajyaga ayireka ntashyire mu bikorwa ibiyikubiyemo cyangwa se ngo ayisome. Nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abantu bose babyuka bagasohoka mu ngo zabo bakajya gushakisha ubuzima bajya mu mirimo yabo itandukanye. Muri bo hari abashikama ku murongo wo kuyoboka no kumvira Allah, bityo akaba yirokoye umuriro, no muri bo hari abaca ukubiri n'uwo murongo bakagwa mu byaha, bityo akaba ariyoretse akazajya mu muriro

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Isuku irimo ibice bibiri: Isuku igaragara ikorwa umuntu atawaza cyangwa se yoga umubiri wose, n'isuku itagaragara umuntu akora yemera ko Imana ikwiye kugaragirwa ari imwe rukumbi itabangikanywa (Tawhid), akanemera ndetse akanakora ibikorwa bye
  2. Agaciro ko guhozaho Iswalat kandi Iswalat ni urumuri ku mugaragu ku isi no ku munsi w'imperuka.
  3. Gutanga amaturo ni ikimenyetso cy'ukwemera.
  4. Akamaro ko gushyira mu bikorwa Qur'an no kuyemera kugira ngo ku munsi w'imperuka izakuvuganire ntizagushinje.
  5. Umutima wawe iyo utawuhugije mu kumvira Allah wo uguha guhugira mu gukora ibyaha no kugomera Allah.
  6. Buri muntu agomba gukora yirokora akora ibikorwa byo kumvira Allah, cyangwa se yiyoreka akora ibyaha.
  7. Kwihangana bisaba kwifata no kwiringira ibihembo kwa Allah, kandi biragoye.