Urutonde rwa Hadithi.

Twahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cyo kuyumva no kuyumvira byaba mu bitugoye cyangwa se mu bitworoheye, byaba mu byo dushishikariye no mu byo tudakunze, kabone n'iyo yaturutusha abandi cyangwa akatunyaga ibyacu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Hazabaho abayobozi, muzamenya ibyabo bakora, mugire n'ibindi muyoberwa bakora, uzabimenya azaba arokotse, n'uzabiyoberwa azarokoka, ariko uzashimishwa na byo akabakurikira niwe uzaba afite ikibazo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Idini ni ukugirana inama
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mana Nyagasani uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayoboke banjye akabagora nawe uzamuteze ingorane, n'uzazihabwa akaboroherera nawe uzamworohere
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta muntu n’umwe Allah azashinga kuyobora abantu hanyuma umunsi azapfiraho agapfa yarabibye, usibye ko Allah azamuziririza kuzinjira mu Ijuru.”
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzigomeka ku buyobozi akanitandukanya n'imbaga y'abayisilamu agapfa (ari uko akimeze), uwo azaba apfuye urupfu rwa kijiji
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Hazabaho abayobozi babarutisha abandi ndetse bakanigwizaho imitungo yanyu ndetse muzanabababonaho ibintu mutazishimira", nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None udutegetse iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muzakore ibibareba mwumvira uwo muyobozi wanyu, musabe Allah ko mwabona uburenganzira bwanyu mwambuwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu