+ -

عن عرفجة رضي الله عنه قال: سمعت رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول:
«مَنْ أَتَاكُمْ وَأَمْرُكُمْ جَمِيعٌ عَلَى رَجُلٍ وَاحِدٍ، يُرِيدُ أَنْ يَشُقَّ عَصَاكُمْ، أَوْ يُفَرِّقَ جَمَاعَتَكُمْ، فَاقْتُلُوهُ».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ar'djafat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abayisilamu iyo bahurije ku muyobozi umwe, bashyize hamwe, hanyuma hakaza ushaka kumwambura ubwo buyobozi, cyangwa se agashaka gucamo ibice abayisilamu, akwiye gukumirwa ndetse bakamurwanya, mu rwego rwo gukumira icyo kibi, no kubungabunga amaraso y'abayisilamu yahamenekera.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko kumva no kumvira umuyobozi w'abayisilamu igihe cyose atabategeka ibibi, ndetse bikaba ari n'ikizira kumwigomekaho.
  2. Uzigomeka ku muyobozi w'abayisilamu, akitandukanya n'imbaga yabo, uwo akwiye kurwanywa, urwego yaba ari ho rwose n'icyubahiro cyose yaba afite.
  3. Gushishikariza kuba hamwe no kwirinda amacakubiri.