1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Indangagaciro n'imyifatire.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Mwirinde uyu mwanda Allah yabujije, kandi uzacikwa akawugwamo ajye yihishira nkuko Allah yamuhishiriye anamwicuzeho, kandi uwo tuzajya tumenya ibye tuzaza tumuhana nk'uko biri mu gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu

عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عُمَرَ رضي الله عنهما أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صلى الله عليه وسلم قَامَ بَعْدَ أَنْ رَجَمَ الْأَسْلَمِيَّ فَقَالَ:
«اجْتَنِبُوا ‌هَذِهِ ‌الْقَاذُورَةَ الَّتِي نَهَى اللَّهُ عَنْهَا فَمَنْ أَلَمَّ فَلْيَسْتَتِرْ بِسِتْرِ اللَّهِ وَلْيُتُبْ إِلَى اللَّهِ، فَإِنَّهُ مَنْ يُبْدِ لْنَا صَفْحَتَهُ نُقِمْ عَلَيْهِ كِتَابَ اللَّهِ عز وجل».

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma yo gutera amabuye uwari wasambanye wo mu bwoko bwa Al Aslami, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irahaguruka iravuga iti:
"Mwirinde uyu mwanda Allah yabujije, kandi uzacikwa akawugwamo ajye yihishira nkuko Allah yamuhishiriye anamwicuzeho, kandi uwo tuzajya tumenya ibye tuzaza tumuhana nk'uko biri mu gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu."

Hadithi y'impamo رواه الحاكم والبيهقي Al Mustad'rak ala A-Swahihayni - 7615

Ibisobanuro birambuye.

Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yari imaze gutera amabuye uwitwa Ma'iz Ibun Malik Al As'lamiy (Imana imwishimire) nk'igihano cy'uko yasambanye, yarahagurutse ivuga inyigisho ibwira abari aho iti: Mwirinde uyu mwanda n'ibindi byaha bibi Allah yabujije, kandi uzacikwa agakora kimwe muri byo, aba akwiye gukora kimwe mu bintu bibiri: Icya mbere: Kwihishira nk'uko Allah aba yamuhishiriye, ntagende yigamba ibyo yakoze. Icya kabiri: Kwihutira kwicuza kuri Allah no kudatsimbarara kuri icyo cyaha yakoze, kandi ugaragaweho icyo cyaha tumukorera igihano cyavuzwe mu gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Gushishikariza umugaragu wa Allah wakoze icyaha kwihishira, no kwicuza icyo cyaha yakoze hagati ye na Nyagasani we.
  2. Iyo icyaha cyageze ku muyobozi, icyo gihe igihano kiba kigomba gukurikizwa.
  3. Ni itegeko kwirinda ibyaha no kwitandukanya nabyo.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

58 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
JA 日本語 اليابانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
BM Bambara البامبارية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
DA Dansk الدنماركية
RN Kirundi الكيروندي
KMR Kurmancî الكرمنجية
MS Bahasa Melayu الملايو