عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عُمَرَ رضي الله عنهما أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صلى الله عليه وسلم قَامَ بَعْدَ أَنْ رَجَمَ الْأَسْلَمِيَّ فَقَالَ:
«اجْتَنِبُوا هَذِهِ الْقَاذُورَةَ الَّتِي نَهَى اللَّهُ عَنْهَا فَمَنْ أَلَمَّ فَلْيَسْتَتِرْ بِسِتْرِ اللَّهِ وَلْيُتُبْ إِلَى اللَّهِ، فَإِنَّهُ مَنْ يُبْدِ لْنَا صَفْحَتَهُ نُقِمْ عَلَيْهِ كِتَابَ اللَّهِ عز وجل».
[صحيح] - [رواه الحاكم والبيهقي] - [المستدرك على الصحيحين: 7615]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma yo gutera amabuye uwari wasambanye wo mu bwoko bwa Al Aslami, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irahaguruka iravuga iti:
"Mwirinde uyu mwanda Allah yabujije, kandi uzacikwa akawugwamo ajye yihishira nkuko Allah yamuhishiriye anamwicuzeho, kandi uwo tuzajya tumenya ibye tuzaza tumuhana nk'uko biri mu gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu."
[Hadithi y'impamo] - - [Al Mustad'rak ala A-Swahihayni - 7615]
Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yari imaze gutera amabuye uwitwa Ma'iz Ibun Malik Al As'lamiy (Imana imwishimire) nk'igihano cy'uko yasambanye, yarahagurutse ivuga inyigisho ibwira abari aho iti: Mwirinde uyu mwanda n'ibindi byaha bibi Allah yabujije, kandi uzacikwa agakora kimwe muri byo, aba akwiye gukora kimwe mu bintu bibiri: Icya mbere: Kwihishira nk'uko Allah aba yamuhishiriye, ntagende yigamba ibyo yakoze. Icya kabiri: Kwihutira kwicuza kuri Allah no kudatsimbarara kuri icyo cyaha yakoze, kandi ugaragaweho icyo cyaha tumukorera igihano cyavuzwe mu gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu.