+ -

عن ابن عمر رضي الله عنهما قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«كل مُسْكِرٍ خَمْرٌ، وكل مُسْكِرٍ حرام، ومن شرِب الخمر في الدنيا فمات وهو يُدْمِنُهَا لَمْ يَتُبْ، لَمْ يَشْرَبْهَا في الآخرة».

[صحيح] - [رواه مسلم وأخرج البخاري الجملة الأخيرة منه] - [صحيح مسلم: 2003]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Buri gisindisha cyose ni inzoga, na buri nzoga ni ikizira. N'uzanywa inzoga hano ku isi agapfa ari uko akimeze ataricujije, mu ijuru ntazayinywa.

[Hadithi y'impamo] - - [Swahih Muslim - 2003]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko buri icyo ari cyo cyose kiyobya ubwenge kiba ari inzoga ari ikiyobyabwenge, yaba yakinyweye cyangwa se yakiriye cyangwa se yagishoreje cyangwa se yabigenje ukundi. Kandi ko buri gisindisha cyose kiyobya ubwenge Allah yakiziririje ndetse aranakibuza, cyaba gicye cyangwa se cyinshi. Kandi ko buri wese unyweye bumwe muri ubu bwoko bw'ibisindisha, akanabihozaho ntiyicuze kugeza ubwo apfuye, uwo aba akwiye ibihano bya Allah no kuzamwima iriya nzoga mu ijuru.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Impamvu inzoga yagizwe ikizira nuko isindisha, na buri gisindisha cyose mu bwoko ubwo ari bwo bwose cyaba gikozemo ni ikizira.
  2. Allah Nyir'ubutagatifu yaziririje inzoga, kubera ko ikubiyemo ibibi n'ingorane nyinshi kandi zihambaye.
  3. Kuba inzoga izanywebwa mu ijuru ni mu rwego rwo gukomeza kugira umunezero n'uburyohe bwuzuye, n'ingabire zuzuye.
  4. Utazifata ngo areke kunywa inzoga hano ku isi, Allah azazimuziririza ku munsi w'imperuka mu ijuru. Kandi ineza yiturwa indi.
  5. Gushishikariza kwihutira kwicuza ibyaha mbere y'urupfu.
Ibirenzeho.