+ -

عن أنس رضي الله عنه أن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«جَاهِدُوا المشركين بأموالكم وأنفسكم وألسنتكم».

[صحيح] - [رواه أبو داود والنسائي وأحمد] - [سنن أبي داود: 2504]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Muzarwanye ababangikanyamana n'imitungo yanyu, namwe ubwanyu ndetse n'indimi zanyu."

[Hadithi y'impamo] - [رواه أبو داود والنسائي وأحمد] - [Sunani Abu Dawudi - 2504]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kurwanya abahakanyi no gukora ibishoboka byose mu kubarwanya mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu bushobozi ubwo ari bwo bwose, kugira ngo ijambo rya Allah ryogere; no muri byo:
Icya mbere: Gutanga umutungo mu kubarwanya, nko kugura intwaro, n'ibitunga abari ku rugamba n'ibindi nk'ibyo.
Icya kabiri: Kujya ku rugamba ubwanyu kugira ngo muhure nabo munabarwanye.
Icya gatatu: Kubahamagarira kuyoboka iri dini n'ururimi, no kubagaragariza gihamya n'ibimenyetso, no kubamagana, ndetse no kubasubiza.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza kurwanya ababangikanyamana, kuri twe , no ku mitungo, no ku rurimi, bijyanye n'ubushobozi, kandi ko guharanira inzira ya Allah atari ukujya kwica abantu gusa.
  2. Itegeko ryo guharanira inzira ya Allah ni itegeko; hari ubwo ryaba rireba buri wese, cyangwa se bamwe bagahagararirwa muri ryo.
  3. Allah yategetse guharanira inzira ye kubera impamvu zitandukanye; Iya mbere: Ni ukurwanya ibangikanyamana n'ababangikanyamana, kubera ko Allah atajya yemera kumubangikanya, iya kabiri: Ni ugukuraho imbogamizi zabangamira ivugabutumwa, iya gatatu: Ni ukurinda imyemerere ibyo ari byo byose bihabanye nayo, iya kane: Ni ukurinda abayisilamu, n'aho batuye, n'icyubahiro cyabo, ndetse n'imitungo yabo.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikinyadari Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibirenzeho.