+ -

عَنْ أُمِّ سَلَمَةَ أُمِّ المُؤمنين رضي الله عنها: أَنَّ رَسُولَ اللهِ صلى الله عليه وسلم قَالَ:
«سَتَكُونُ أُمَرَاءُ فَتَعْرِفُونَ وَتُنْكِرُونَ، فَمَنْ عَرَفَ بَرِئَ، وَمَنْ أَنْكَرَ سَلِمَ، وَلَكِنْ مَنْ رَضِيَ وَتَابَعَ» قَالُوا: أَفَلَا نُقَاتِلُهُمْ؟ قَالَ: «لَا، مَا صَلَّوْا».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Umu Salamat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Hazabaho abayobozi, muzamenya ibyabo bakora, mugire n'ibindi muyoberwa bakora, uzabimenya azaba arokotse, n'uzabiyoberwa azarokoka, ariko uzashimishwa na byo akabakurikira niwe uzaba afite ikibazo", nuko baramubaza bati: Ese tuzabarwanye? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: "Oya! Ntimuzabarwanye igihe cyose bazaba bagisali."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko tuzagira abayobozi, tuzamenya bimwe mu byo bakora kubera ko bihuye n'amategeko y'ubuyisilamu tuzi, hari n'ibyo tuzayoberwa kubera ko binyuranye n'amategeko y'ubuyisilamu. Uzabyanga ku mutima we, ntashobore kubyerura azaba yitandukanyije n'ibibi n'uburyarya. N'uzabirwanya akoresheje ukuboko kwe n'ururimi rwe, akabyamagana azaba arokotse icyaha no kuba umufatanyacyaha. Ariko uzishimira ibyo bakora ndetse akanabakurikira muri byo, azaba yoramye nk'uko nabo boramye.
Barangije babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Ese tuzarwanye abayobozi bameze batyo? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Oya, igihe cyose bazaba bagisali ntimuzabarwanye.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Mu bigaragaza ubuhanuzi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ukuba yaravugaga ibyihishe ndetse bikaba nk'uko yabivuze.
  2. Ntibyemewe kwishimira ibibi no kubigiramo uruhare, ahubwo ni itegeko kubyamagana.
  3. Iyo abayobozi bakoze ibihabanye n'amategeko, ntabwo biba byemewe kubumvira.
  4. Ntibyemewe kwigomeka ku bayobozi b'abayisilamu, kubera ko bigira ingaruka mbi, bikanatuma amaraso ameneka, n'umutekano ukabura; bityo kwihanganira ibibi by'abayobozi b'inkozi z'ibibi nibyo byoroshye kuruta kubigomekaho.
  5. Iswalat irahambaye kubera ko ari yo itandukanya hagati y'ubuhakanyi n'ubuyisilamu.