عَنْ عَبْدِ اللهِ بْنِ مَسْعُودٍ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَا مِنْ نَبِيٍّ بَعَثَهُ اللهُ فِي أُمَّةٍ قَبْلِي إِلَّا كَانَ لَهُ مِنْ أُمَّتِهِ حَوَارِيُّونَ، وَأَصْحَابٌ يَأْخُذُونَ بِسُنَّتِهِ وَيَقْتَدُونَ بِأَمْرِهِ، ثُمَّ إِنَّهَا تَخْلُفُ مِنْ بَعْدِهِمْ خُلُوفٌ يَقُولُونَ مَا لَا يَفْعَلُونَ، وَيَفْعَلُونَ مَا لَا يُؤْمَرُونَ، فَمَنْ جَاهَدَهُمْ بِيَدِهِ فَهُوَ مُؤْمِنٌ، وَمَنْ جَاهَدَهُمْ بِلِسَانِهِ فَهُوَ مُؤْمِنٌ، وَمَنْ جَاهَدَهُمْ بِقَلْبِهِ فَهُوَ مُؤْمِنٌ، وَلَيْسَ وَرَاءَ ذَلِكَ مِنَ الْإِيمَانِ حَبَّةُ خَرْدَلٍ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 50]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Nta Ntumwa n'imwe mbere yanjye Allah yohereje ku bantu runaka, usibye ko yabaga ifite abayirengera muri abo bantu yatumweho, ndetse n'abasangirangendo bashikama ku migenzo ye bakanakurikiza amategeko ye, hanyuma nyuma yabo hakaza abasimbura bavuga ibyo badakora, bakanakora ibyo batategetswe! Uzabarwanya n'ukuboko kwe azaba ari umwemeramana, n'uzabarwanya n'ururimi rwe azaba ari umwemeramana, n'uzabarwanya n'umutima we azaba ari umwemeramana. Nyuma y'aba ntawuzaba asigaranye ukwemera kabone n'iyo kwaba kungana n'imbuto ya Haridali."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 50]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mbere yayo nta ntumwa n'imwe yoherejwe ku bantu usibye ko muri bo habaga harimo inkoramutima, n'abayirengera bakayitabara, ndetse bashobora no kuyisimbura ku buyobozi; bashyira mu bikorwa imigenzo yayo ndetse bakumvira n'amategeko yayo. Nyuma yabo hakaza abandi batarangwa n'ibyiza bavuga ibyo badakora, bagakora ibyo badategeka. Uzabarwanya n'ukuboko kwe azaba ari umwemeramana, n'uzabarwanya n'ururimi rwe azaba ari umwemeramana, n'uzabarwanya n'ururimi rwe azaba ari umwemeramana, n'uzabarwanya ababariye ku mutima we azaba ari umwemeramana; ariko nyuma y'ibyo nta kwemera kuzaba gusigaye kabone n'iyo kwaba kungana n'intete ya Haridali.