Gushyira mu byiciro:
+ -

عَنْ أَبِي رُقَيَّةَ تَمِيمِ بْنِ أَوْسٍ الدَّارِيِّ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«الدِّينُ النَّصِيحَةُ» قُلْنَا: لِمَنْ؟ قَالَ: «لِلهِ وَلِكِتَابِهِ وَلِرَسُولِهِ وَلِأَئِمَّةِ الْمُسْلِمِينَ وَعَامَّتِهِمْ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [الأربعون النووية: 7]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Ruqayat Tamim Ibun Awsi A-Daariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
Idini ni ukugirana inama! Turayibaza tuti: Kuri inde? Intumwa y'Imana iti: "Inama zishingiye kuri Allah n’igitabo cye n’Intumwa ye, no ku bayobozi b'abayislamu, n’abandi muri rusange."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [الأربعون النووية - 7]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko idini ryubakiye ku kwiyegurira Allah ukora buri kimwe kubera we gusa, no kuba umunyakuri kugira ngo rishyirwe mu bikorwa nkuko Allah yabitegetse mu buryo bwuzuye nta kudohoka cyangwa se kugira uburiganya. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Inama igirwa nde hashingiwe kuki? Irabasubiza iti: Rimwe: Kuri Allah Nyir'ubutagatifu tumwegurira ibikorwa tutanamubangikanya n'icyo ari cyo cyose, tukanemera ibikorwa bye yihariye bidakorwa n'undi wese, tukanamugaragira wenyine, tukanemera amazina ye n'ibisingizo bye, tukamuha n'icyubahiro, tukanahamagarira abantu kumwemera. Kabiri: Ku gitabo cya Allah ari cyo Qur'an Ntagatifu; twemera ko ari amagambo ya Allah, kandi ko ari cyo gitabo yamanuye bwa nyuma, kandi ko ari cyo cyasimbuye andi mategeko yose yakibanjirije, tukacyubaha, tukagisoma uko bikwiye, tugashyira mu bikorwa amategeko yacyo asobanutse muri cyo, tukemera acyeneye ibisobanuro muri yo, tukirinda ibisobanuro by'ababigoreka, tukagirirwa umumaro n'inyigisho zigikubiyemo, tugakwirakwiza ubumenyi bwacyo, kandi tukabuhamagarira abandi. Gatatu: Kujya inama ku Ntumwa y'Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha); twemera ko ari we Ntumwa yasozereje izindi, tukanahamya ukuri kw'ibyo yazanye, tugashyira mu bikorwa ibyo yategetse, tukanitandukanya n'ibyo yabujije, kandi ntitugaragire Allah bihabanye n'ibyo yatwigishije, tukamwubaha, kandi tugakwiza ubutumwa bwe n'amategeko ye, tukanamurengera ku byo bamuhimbira by'ibinyoma. Kane: Kujya inama ku bayobozi b'abayisilamu: Ubafasha mu byiza, utanajya impaka nabo, ndetse no kubumva no kubumvira igihe badutegetse kumvira Allah. Gatanu: Kujya inama ku bayisilamu; ubagirira neza unabahamagarira ibyiza, no kutaba impamvu y'uko hari ikibi cyabageraho kiguturutseho, no kubifuriza ibyiza, ndetse no gufatanya nabo mu byiza no mu gutinya Allah.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Itegeko ryo kujya inama kuri bose.
  2. Agaciro ko kujya inama mu idini.
  3. Idini rikusanyirije hamwe imyemerere n'imvugo ndetse n'ibikorwa.
  4. Mu gutanga inama harimo no kweza umutima uwurinda uburiganya bw'uwo ugira inama ndetse no kumwifuriza ibyiza.
  5. Uburyo bwiza bw'imyigishirize y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yavugaga ikintu mu magambo magufi hanyuma ikagisobanura ku burebure.
  6. Guhera ku by'ingenzi cyane ugakurikizaho iby'ingenzi; aho dusanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahereye ku kujya inama kuri Allah, irangije ikurikizaho igitabo cye, irangije ikurikizaho Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), irangije ikurikizaho abayobozi b'abayisilamu, iherutsa abandi basigaye.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igitajiki Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibyiciro
Ibirenzeho.