Gushyira mu byiciro:
+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ عَبْدِ الرَّحْمَنِ بْنِ صَخْرٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: سَمِعْت رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّم يَقُولُ:
«مَا نَهَيْتُكُمْ عَنْهُ فَاجْتَنِبُوهُ، وَمَا أَمَرْتُكُمْ بِهِ فَافْعَلُوا مِنْهُ مَا اسْتَطَعْتُمْ، فَإِنَّمَا أَهْلَكَ الَّذِينَ مِنْ قَبْلِكُمْ كَثْرَةُ مَسَائِلِهِمْ، وَاخْتِلَافُهُمْ عَلَى أَنْبِيَائِهِمْ».

[صحيح] - [رواه البخاري ومسلم] - [الأربعون النووية: 9]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat Abdu Rahman Ibun Swakhri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Ibyo nababujije mujye mubyirinda, n'ibyo nabategetse mujye mukoramo ibyo mushoboye, kuko mu byoretse ababayeho mbere yanyu ni ukubaza ibibazo byabo byinshi, no kunyuranya kwabo n'abahanuzi babatumweho.

-

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatugaragarije ko nitubuza ikintu, tuba dutegetswe kwitandukanya nacyo kandi tutazuyaje, ninagira ibyo idutegeka tujye dukoramo ibyo dushoboye. Irangije itubuza kuba nk'ababayeho mbere yacu batubanjirije, kubera ko bazize kubaza ibibazo byinshi abahanuzi babo no kunyuranya nabo, nuko Allah abahanisha amoko atandukanye y'ibihano no kuboreka; niyo mpamvu rero bikwiye ko tutaba nkabo kugira ngo natwe tutazorama.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Iyi Hadith ni ishingiro mu kugaragaza ibintu by'itegeko ngo tubikore n'ibibujijwe ngo tubyirinde.
  2. Ibibujijwe nta na kimwe muri byo kiziruye kugikora, n'ibitegetswe gukorwa bigendana n'ubushobozi bw'umuntu, kubera ko kureka gukora biri mu bushobozi bwa buri wese, naho gutegekwa gukora igikorwa runaka bicyenera ubushobozi bwo gukora icyo gikorwa cy'itegeko.
  3. Ibibujijwe ni muri rusange byaba byinshi cyangwa se bicye, kandi ntabwo twabara ko umuntu yabiretse cyeretse aretse ibyinshi muri byo ndetse n'ibicye; urugero rwabyo: Yatubujije Riba, icyo gihe haba hakubiyemo inke ndetse n'inyinshi.
  4. Kureka impamvu zose zaganisha mu biziririjwe, kuko nazo zibarwa mu bibujijwe.
  5. Ntibikwiye ku muntu umaze kumva itegeko ry'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kwibaza ngo: Ese ibi ni itegeko cyangwa se si itegeko, ahubwo aba akwiye kwihutira gukora, kubera imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Mujye mukoramo ibyo mushoboye."
  6. Kubaza cyane ni imwe mu mpamvu zo korama, cyane cyane ibibazo bidafitiwe ibisubizo nk'ibyerekeranye n'ubumenyi bw'ibitagaragara, cyangwa se ibizaba ku munsi w'imperuka, si byiza ku byibaza kenshi, no gushaka kubicukumbura.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyadari Igiseribe Igitajiki Igihongari Igiceki. الموري Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibyiciro
Ibirenzeho.