+ -

عَنْ عُبَادَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَنْ شَهِدَ أَنْ لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ وَحْدَهُ لَا شَرِيكَ لَهُ، وَأَنَّ مُحَمَّدًا عَبْدُهُ وَرَسُولُهُ، وَأَنَّ عِيسَى عَبْدُ اللهِ وَرَسُولُهُ وَكَلِمَتُهُ أَلْقَاهَا إِلَى مَرْيَمَ وَرُوحٌ مِنْهُ، وَالْجَنَّةُ حَقٌّ، وَالنَّارُ حَقٌّ، أَدْخَلَهُ اللهُ الْجَنَّةَ عَلَى مَا كَانَ مِنَ الْعَمَلِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 3435]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ubadat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, ndetse ko na Muhamadi ari umugaragu we akaba n'Intumwa ye, kandi ko na Issa ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye n'ijambo rye yoherereje Mariam na Roho imuturutseho, akanahamya ko ijuru ari ukuri, n'umuriro ari ukuri Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 3435]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uvuze ijambo ryo kwemera Imana imwe (Tawhid), azi ibisobanuro byaryo, ashyira mu bikorwa ibyo rimusaba; Agahamya ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye, akanahamya ko Issa nawe yari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye; Agahamya kandi ko Allah yamuremye akoresheje ijambo 'Ba', nuko akabaho, ndetse akaba ari na roho muri za roho Allah yaremye, Akanagira na Nyina wa Issa umwere ku byo abayahudi bamwitiriye, Akemera ko ijuru ari ukuri, n'umuriro ari ukuri, akemera ko biriho, kandi ko ari ingabire za Allah n'ibihano bye, Agapfa ari uko akibyemera; uwo iherezo rye rizaba mu ijuru, kabone n'iyo yaba hari ibyo yadohotsemo, akaba afite ibyaha.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Allah Nyir'ubutagatifu yaremye Issa Ibun Mariam ku bw'ijambo rye 'Ba', nuko abaho adafite se.
  2. Kuba Issa na Muhamadi (Imana ibahe amahoro n'imigisha) bombi bahuriye kukuba bari abagaragu ba Allah, n'intumwa ze, bityo bombi ni intumwa za Allah kandi ntibabeshya, kandi bombi ni abagaragu ba Allah ntibagomba kugaragirwa.
  3. Agaciro ka Tawhid no guhamya ko Imana ari imwe, kandi ko bituma ubabarirwa ibyaha, kandi ko iherezo ry'uwemera ko Imana ari imwe ari mu ijuru, kabone n'iyo hari bimwe mu byaha yaba yarakoze.