Urutonde rwa Hadith.

Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzahura na Allah ataramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru. N'uzahura nawe yaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzansezeranya kurinda ikiri hagati y'iminwa ye yombi, n'ikiri hagati y'amaguru ye yombi, nanjye musezeranyije ijuru
عربي الإنجليزية الأوردية
Ijuru riri bugufi n'umwe muri mwe kuruta uko imishumi y'inkweto ze imuri bugufi, n'umuriro ni nk'uko
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuriro uzengurutswe n'ibikorwa by'irari, naho ijuru rizengurutswe n'ingorane n'ibigeragezo
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza
عربي الإنجليزية الأوردية
Ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire)
عربي الإنجليزية الأوردية
Ku munsi w'imperuka umuntu azazanwa atabwe mu muriro, amara asohoke mu nda ye, ayazenguruke nkuko indogobe izenguruka urusyo
عربي الإنجليزية الأوردية
Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!
عربي الإنجليزية الأوردية
Igihano cyoroshye kizahabwa abantu bo mu muriro ni umuntu uzambikwa inkweto ebyiri zo mu muriro, zitogosa ubwonko bwe nk'uko isafuriya iri ku ziko itogota, azabona nta muntu umurusha ibihano bikomeye, kandi ari we uzaba yahawe ibihano byoroheje
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuhamagazi azahamagara avuge ati: Mugiye kugiriramo ubuzima ntimuzigera murwara na rimwe, mugiye kubaho ntimuzigera mupfa na rimwe, mugiye kuribamo muri abasore ntimuzigera musaza na rimwe, mugiye kurihererwamo ingabire ntimuzigera mubaho nabi na rimwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru ati: Yemwe bantu bo mu ijuru? Bamubwire bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye, nuko ababwire ati: Mwanyuzwe? Bamusubize bati: Ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe?
عربي الإنجليزية الأوردية
Abantu bazajya mu ijuru nibamara kurigeramo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu azababaza ati: Hari ikindi mwifuza ngo mbongere?
عربي الإنجليزية الأوردية
“Abantu b’ingeri ebyiri bo mu muriro sindababona: Ni abantu bazaba bafite ibiboko bimeze nk’imirizo y’inka bagenda bakubitisha abantu, n’abagore bambara batambaye batannye bakanayobya abandi
عربي الإنجليزية الأوردية
Yemwe bagore, mujye mutanga amaturo kenshi kuko nabonye ari mwe benshi muzaba muri mu muriro kuruta abandi." Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Kubera iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muratukana cyane mukanavumana, mukanahakana ineza abagabo banyu babakoreye, ntabwo nigeze mbona abafite ubwenge ndetse n'idini biciriritse, ubwenge buganza ubw'umugabo ushishoza kubarusha
عربي الإنجليزية الأوردية
Ku munsi w'imperuka bazazana urupfu ruri mu ishusho y'intama y'isekurume
عربي الإنجليزية الأوردية
Uyu muriro wanyu mukoresha ni igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djahanamu
عربي الإنجليزية الأوردية