+ -

عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الخُدْرِيِّ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِنَّ اللَّهَ تَبَارَكَ وَتَعَالَى يَقُولُ لِأَهْلِ الجَنَّةِ: يَا أَهْلَ الجَنَّةِ؟ فَيَقُولُونَ: لَبَّيْكَ رَبَّنَا وَسَعْدَيْكَ، فَيَقُولُ: هَلْ رَضِيتُمْ؟ فَيَقُولُونَ: وَمَا لَنَا لاَ نَرْضَى وَقَدْ أَعْطَيْتَنَا مَا لَمْ تُعْطِ أَحَدًا مِنْ خَلْقِكَ؟ فَيَقُولُ: أَنَا أُعْطِيكُمْ أَفْضَلَ مِنْ ذَلِكَ، قَالُوا: يَا رَبِّ، وَأَيُّ شَيْءٍ أَفْضَلُ مِنْ ذَلِكَ؟ فَيَقُولُ: أُحِلُّ عَلَيْكُمْ رِضْوَانِي، فَلاَ أَسْخَطُ عَلَيْكُمْ بَعْدَهُ أَبَدًا».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6549]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru ati: Yemwe bantu bo mu ijuru? Bamubwire bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye, nuko ababwire ati: Mwanyuzwe? Bamusubize bati: Ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe? Nuko ababwire ati: Njye ndabaha ibirenze ibyo, maze bavuge bati: Yewe Nyagasani, ni ibihe byiza bibiruse? Maze ababwire ati: Ndabahundagazaho kubishimira, sinzongere kubarakarira na rimwe!"

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6549]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru bamaze kuryinjiramo ati: Yemwe bantu bo mu ijuru, bamwikirize bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye; Nuko ababwire ati: Ese mwanyuzwe? Bamusubize bati: Yego Nyagasani twanyuzwe; kandi ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha undi uwo ari we wese mu biremwa byawe?! Allah Nyir'ubutagatifu abasubize ati: Ese mbahe ibyiza birenze ibyo? Bavuge bati: Mana Nyagasani ni ibihe byiza biruta ibi?! Allah abasubize ati: Ndabahundagazaho kubishimira, kandi sinzongere kubarakarira na rimwe.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Allah azagirana ikiganiro n'abantu bazajya mu ijuru.
  2. Inkuru nziza Allah azaha abantu bo mu ijuru yo kuba azabishimira, ndetse ntazigere abarakarira na rimwe.
  3. Abazajya mu ijuru bose bazishimirwa n'ubwo bazaba batandukanye mu buturo bazaba barimo, ndetse banatandukanye mu nzego barimo, kuko bose bazasubiza mu mvugo imwe bagira bati: Waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe!
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.