1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Indangagaciro n'imyifatire.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Abantu bazajya mu ijuru nibamara kurigeramo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu azababaza ati: Hari ikindi mwifuza ngo mbongere?

عَنْ صُهَيْبٍ رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِذَا دَخَلَ أَهْلُ الْجَنَّةِ الْجَنَّةَ، قَالَ: يَقُولُ اللهُ تَبَارَكَ وَتَعَالَى: تُرِيدُونَ شَيْئًا أَزِيدُكُمْ؟ فَيَقُولُونَ: أَلَمْ تُبَيِّضْ وُجُوهَنَا؟ أَلَمْ تُدْخِلْنَا الْجَنَّةَ، وَتُنَجِّنَا مِنَ النَّارِ؟ قَالَ: فَيَكْشِفُ الْحِجَابَ، فَمَا أُعْطُوا شَيْئًا أَحَبَّ إِلَيْهِمْ مِنَ النَّظَرِ إِلَى رَبِّهِمْ عَزَّ وَجَلَّ».

Hadith yaturutse kwa Swuhayb (Imana imwishimire) nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Abantu bazajya mu ijuru nibamara kurigeramo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu azababaza ati: Hari ikindi mwifuza ngo mbongere? Bamusubize bati: Ese ntiwaduhaye gucya mu buranga? Ese ntiwatwinjije mu ijuru, ukaba wanadukijije umuriro? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Nuko akureho ipaziya, bazasanga nta kindi kintu bahawe kiruta kureba Nyagasani wabo Nyir'ubutagatifu."

Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim Swahih Muslim - 181

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abantu bazajya mu ijuru nibamara kuryinjiramo, Allah azababaza ati:
Hari ikindi mwifuza ngo mbongere?
Nuko bose bamusubize bati: Ese ntiwaduhaye gucya mu buranga? Ukatwinjiza mu ijuru, ukaturinda umuriro?
Nibwo Allah azakuraho ipaziya, kandi ipaziya ye izaba ari urumuri, bazasanga nta kindi bigeze bahabwa bakunze kuruta kureba uburanga bwa Nyagasani wabo.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Gukuriraho ipaziya abantu bazajya mu ijuru bakabona Nyagasani wabo; naho abahakanyi bo ntibazabihabwa.
  2. Ingabire yo mu ijuru iruta izindi ni ukuba abemeramana bazareba Nyagasani wabo.
  3. Abantu bazajya mu ijuru uko bazaba batandukanye kose bazareba Nyagasani wabo.
  4. Ingabire za Allah ku bemerana aho azabinjiza mu ijuru.
  5. Agaciro ko kwihutira gushaka ijuru umuntu akora ibikorwa byiza, n'ibikorwa byo kumvira Allah ndetse n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Kugaragaza ibyasobanuwe.

50 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية