عَن أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ:
سَأَلَ رَجُلٌ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَقَالَ: يَا رَسُولَ اللهِ، إِنَّا نَرْكَبُ البَحْرَ، وَنَحْمِلُ مَعَنَا القَلِيلَ مِنَ الْمَاءِ، فَإِنْ تَوَضَّأْنَا بِهِ عَطِشْنَا، أَفَنَتَوَضَّأُ مِنَ الْبَحْرِ؟ فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «هُوَ الطَّهُورُ مَاؤُهُ، الحِلُّ مَيْتَتُهُ».
[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي والنسائي وابن ماجه وأحمد] - [سنن الترمذي: 69]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze iti:
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Tujya dukora urugendo rwo kunyura mu nyanja, tukitwaza amazi macye; turamutse tuyisukuje twagira inyota; ese twemerewe kwisukuza amazi y'inyanja? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: " Amazi y'inyanja aba afite isuku, n'ibyipfishije byayo biba biziruye."
[Hadithi y'impamo] - - [Sunani A-Tirmidhiy - 69]
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigsha) ati: Tujya dukora ingendo zo kunyura mu nyanja, tugiye kuroba cyangwa se mu bucuruzi cyangwa se no mu bindi, tukitwaza amazi macye twateganyirije kunywa; kandi turamutse tuyisukuje yashira tukagira inyota; ese twemerewe kwisukuza amazi y'inyanja?
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Amazi y'inyanja aba afite isuku, biremewe kuyisukuza waba utawaza cyangwa se wiyuhagira, ndetse n'ibyipfishije byayo nk'amafi n'ibindi biba biziruye."