عَن عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عُمَرَ رضي الله عنهما قَالَ: سُئِلَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَنِ الْمَاءِ وَمَا يَنُوبُهُ مِنَ الدَّوَابِّ وَالسِّبَاعِ، فَقَالَ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِذَا كَانَ الْمَاءُ قُلَّتَيْنِ لَمْ يَحْمِلِ الْخَبَثَ».
[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي والنسائي وابن ماجه وأحمد] - [سنن أبي داود: 63]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku bijyanye n'amazi n'ayasigajwe n'inyamaswa, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti:
"Iyo amazi agejeje ku gipimo cya Qulatayni, nta sigarana umwanda."
[Hadithi y'impamo] - - [Sunani Abu Dawudi - 63]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe itegeko ryerekeranye n'amazi yasigajwe n'inyamaswa zayanyoyeho, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) isubiza ko amazi arenze ingunguru ebyiri nini zingana na litiro magana abiri na cumi (210), ayo mazi aba ari menshi ntabwo apfa kwandura, cyeretse yahinduye kimwe mu biyaranga bitatu: Ibara ryayo, uburyohe bwayo, n'impumuro yayo kubera ikintu cy'umwanda cyayaguyemo.