+ -

عن ابن مسعود رضي الله عنه قال: قال النبي صلى الله عليه وسلم:
«الْجَنَّةُ أَقْرَبُ إِلَى أَحَدِكُمْ مِنْ شِرَاكِ نَعْلِهِ، وَالنَّارُ مِثْلُ ذَلِكَ».

[صحيح] - [رواه البخاري]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti:
"Ijuru riri bugufi n'umwe muri mwe kuruta uko imishumi y'inkweto ze imuri bugufi, n'umuriro ni nk'uko."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Bukhari.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko ijuru n'umuriro biri bugufi y'umuntu nk'uko imishumi ifunze inkweto iba iri bugufi ye, kubera ko ashobora gukora igikorwa Allah Nyir'ubutagatifu yishimira kikamwinjiza mu ijuru, cyangwa se agakora igikorwa cyo kugomera Allah cyaba impamvu y'uko azajya mu muriro.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza gukora ibikorwa byiza kabone n'iyo byaba bicye, no gutinyisha gukora ibikorwa bibi kabone n'iyo byaba bicye.
  2. Umuyisilamu mu buzima bwe agomba guhuriza hamwe kwizera ingororano za Allah igihe akoze ibyiza ari nako agira ubwoba bw'ibihano bye igihe amugomeye , ndetse agasaba Allah Nyir'ubutagatifu ko yamuha igihe cyose gushikama ku kuri kugira ngo azarokoke ibihano kandi uko ameze ntibimutere kwirara.