+ -

عَنْ أَبِي قَتَادَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«الرُّؤْيَا الصَّالِحَةُ مِنَ اللَّهِ، وَالحُلُمُ مِنَ الشَّيْطَانِ، فَإِذَا حَلَمَ أَحَدُكُمْ حُلُمًا يَخَافُهُ فَلْيَبْصُقْ عَنْ يَسَارِهِ، وَلْيَتَعَوَّذْ بِاللَّهِ مِنْ شَرِّهَا، فَإِنَّهَا لاَ تَضُرُّهُ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 3292]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Qatadat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Inzozi nziza zituruka kwa Allah, naho imbi zituruka kwa Shitani, umwe muri mwe narota indoto mbi zimuteye ubwoba, ajye avuma ibumoso bwe, anikinge kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, icyo gihe ntacyo zizamutwara."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 3292]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko inzozi nziza zishimishije zituruka kwa Allah, naho imbi zituruka kwa Shitani.
Bityo umwe muri mwe narota indoto mbi zimuteye ubwoba, ajye avuma ibumoso bwe, anikinge kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, icyo gihe ntacyo zizamutwara, kubera ko ibyo avuze Allah azabigira impamvu yo kumurinda ikibi icyo ari cyo cyose cyaturuka kuri izo ndoto.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Indoto ni ibyo umuntu arota aryamye, ariko harimo inziza zishimisha uzirose hakabamo n'imbi umuntu atishimira kubona no kurota.
  2. Amoko y'indoto: 1-Indoto nziza ni za zindi z'ukuri zitanga inkuru nziza iturutse kwa Allah umuntu arota cyangwa se bakamurotera. 2-Izo umuntu yibwira ari maso. 3- Iziteye ubwoba n'agahinda, izo ziba ari iza Shitani no gutera agahinda mwene Adamu.
  3. Icyo tubonye kuri ibi byerekeranye n'indoto nziza ni ibintu bitatu: Ni ugushimira Allah kubera zo, no kuziganiriza abandi, ariko ukazibwira uwo ukunda ntuzibwire uwo wanga.
  4. Naho ku bijyanye n'indoto mbi umuntu agomba gukora ibintu bitanu: Kwikinga kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, n'ibibi bya Shitani, no kuvuma igihe ushidutse uvuye mu bitotsi inshuro eshatu mu ruhande rw'ibumoso, no kutagira uwo uzibwira. Iyo uwo muntu ashatse kongera kuryama ahindura urubavu rwe aryamiye, icyo gihe ntacyo zamutwara.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.