عَنْ أَبِي قَتَادَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«الرُّؤْيَا الصَّالِحَةُ مِنَ اللَّهِ، وَالحُلُمُ مِنَ الشَّيْطَانِ، فَإِذَا حَلَمَ أَحَدُكُمْ حُلُمًا يَخَافُهُ فَلْيَبْصُقْ عَنْ يَسَارِهِ، وَلْيَتَعَوَّذْ بِاللَّهِ مِنْ شَرِّهَا، فَإِنَّهَا لاَ تَضُرُّهُ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 3292]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Qatadat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Inzozi nziza zituruka kwa Allah, naho imbi zituruka kwa Shitani, umwe muri mwe narota indoto mbi zimuteye ubwoba, ajye avuma ibumoso bwe, anikinge kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, icyo gihe ntacyo zizamutwara."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 3292]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko inzozi nziza zishimishije zituruka kwa Allah, naho imbi zituruka kwa Shitani.
Bityo umwe muri mwe narota indoto mbi zimuteye ubwoba, ajye avuma ibumoso bwe, anikinge kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, icyo gihe ntacyo zizamutwara, kubera ko ibyo avuze Allah azabigira impamvu yo kumurinda ikibi icyo ari cyo cyose cyaturuka kuri izo ndoto.