+ -

عن عائشة رضي الله عنها قالت: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«السِّوَاكُ مَطْهَرَةٌ لِلْفَمِ، مَرْضَاةٌ لِلرَّبِّ».

[صحيح] - [رواه النسائي وأحمد]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Koza mu kanwa birahasuhura, ndetse bishimisha Allah Umuremyi."

Hadithi y'impamo -

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko gusukura amenyo ukoresheje agati (Kitwa Siwaki) cyangwa se n'ikindi bisukura mu kanwa imyanda n'impumuro mbi yaba irimo. Gusukura mu kanwa ni imwe mu mpamvu zo kuba Allah yakishimira umugaragu we, kubera ko harimo kumvira Allah no kubahiriza itegeko rye, no kubera ko ari isuku Allah akunda kandi akanishimira.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyiza byo gusukura mu kanwa ukoresheje umuswaki, no kuba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabishishikarije abayoboke bayo ko bagomba kubikora kenshi.
  2. Ibyiza nuko wakogesha mu kanwa agati ka Siwaki gakomoka ku giti bita Arak, ariko no gukoresha uburoso n'umuti w'amenyo bikora kimwe.