عَنْ حُذَيْفَةَ رضي الله عنه قَالَ:
كَانَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ إِذَا قَامَ مِنَ اللَّيْلِ يَشُوصُ فَاهُ بِالسِّوَاكِ.
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 245]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyukaga mu ijoro, yabanzaga koza mu kanwa kayo yifashishije umuswaki.
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 245]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni kenshi yozaga amenyo ikanategeka kubigenza gutyo, kandi birushaho kuba itegeko mu bihe bimwe, nk'igihe ibyutse mu ijoro igiye gukora igihagararo cy'ijoro, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yoza amenyo ikoresheje umuswaki.