+ -

عَنْ حُذَيْفَةَ رضي الله عنه قَالَ:
كَانَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ إِذَا قَامَ مِنَ اللَّيْلِ يَشُوصُ فَاهُ بِالسِّوَاكِ.

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 245]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyukaga mu ijoro, yabanzaga koza mu kanwa kayo yifashishije umuswaki.

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 245]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni kenshi yozaga amenyo ikanategeka kubigenza gutyo, kandi birushaho kuba itegeko mu bihe bimwe, nk'igihe ibyutse mu ijoro igiye gukora igihagararo cy'ijoro, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yoza amenyo ikoresheje umuswaki.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushimangira ko koza mu kanwa byemewe umuntu abyutse, kubera ko kuryama bihindura impumuro yo mu kanwa, no kuhoza nibwo buryo bwiza bwo kuhasukura.
  2. Gushimangira ko koza mu kanwa buri uko hahinduye impumuro, hagize impumuro mbi, dushingiye ku bisobanuro byatanzwe.
  3. Biremewe kwisukura mu buryo bwa rusange, kandi n'umwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse ni na kimwe mu mico myiza.
  4. Koza mu kanwa haba hakubiyemo koza amenyo, ishinya, ndetse n'ururimi.
  5. Umuswaki ni agati gato gacibwa ku giti cyitwa Arak cyangwa se n'ikindi, kifashishwa mu koza mu kanwa n'amenyo no kuhasukura, kakanahumuza mu kanwa, kakanakuramo impumuro mbi.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.