عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ:
كُنَّا مَعَ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، إِذْ سَمِعَ وَجْبَةً، فَقَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «تَدْرُونَ مَا هَذَا؟» قَالَ: قُلْنَا: اللهُ وَرَسُولُهُ أَعْلَمُ، قَالَ: «هَذَا حَجَرٌ رُمِيَ بِهِ فِي النَّارِ مُنْذُ سَبْعِينَ خَرِيفًا، فَهُوَ يَهْوِي فِي النَّارِ الْآنَ حَتَّى انْتَهَى إِلَى قَعْرِهَا».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2844]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumva ijwi riteye ubwoba, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababaza iti: "Ibyo mwumvise muzi ibyo ari byo? Abu Hurayrat aravuga ati: Twaravuze duti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!"
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2844]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise ijwi riteye ubwoba nk'ikintu kivuye hejuru kikikubita hasi, maze ibaza abasangirangendo bari kumwe nayo niba bazi icyo yumvise, barayisubiza bati: Allah n'Intumwa ye nibo bakizi!
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo jwi mwumvise ni ikibuye kinini cyatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi kimanuka, ubu nibwo cyari kigeze ku ndiba yawo ubwo mwari mwumvise iryo jwi.