+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ:
كُنَّا مَعَ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، إِذْ سَمِعَ وَجْبَةً، فَقَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «تَدْرُونَ مَا هَذَا؟» قَالَ: قُلْنَا: اللهُ وَرَسُولُهُ أَعْلَمُ، قَالَ: «هَذَا حَجَرٌ رُمِيَ بِهِ فِي النَّارِ مُنْذُ سَبْعِينَ خَرِيفًا، فَهُوَ يَهْوِي فِي النَّارِ الْآنَ حَتَّى انْتَهَى إِلَى قَعْرِهَا».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2844]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumva ijwi riteye ubwoba, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababaza iti: "Ibyo mwumvise muzi ibyo ari byo? Abu Hurayrat aravuga ati: Twaravuze duti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2844]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise ijwi riteye ubwoba nk'ikintu kivuye hejuru kikikubita hasi, maze ibaza abasangirangendo bari kumwe nayo niba bazi icyo yumvise, barayisubiza bati: Allah n'Intumwa ye nibo bakizi!
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo jwi mwumvise ni ikibuye kinini cyatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi kimanuka, ubu nibwo cyari kigeze ku ndiba yawo ubwo mwari mwumvise iryo jwi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza kwitegura umunsi w'imperuka abantu bakora ibikorwa byiza, no kwirinda umuriro wa Djahanamu.
  2. Gushishikariza abantu kugarura ubumenyi bw'ibyo batazi kwa Allah.
  3. Gutera amatsiko umuntu wiga mbere yo kumusobanurira, kugira ngo akurikire kandi abe maso!
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.