عَنْ سَلَمَةَ بْنِ الْأَكْوَعِ رضي الله عنه:
أَنَّ رَجُلًا أَكَلَ عِنْدَ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ بِشِمَالِهِ، فَقَالَ: «كُلْ بِيَمِينِكَ»، قَالَ: لَا أَسْتَطِيعُ، قَالَ: «لَا اسْتَطَعْتَ»، مَا مَنَعَهُ إِلَّا الْكِبْرُ، قَالَ: فَمَا رَفَعَهَا إِلَى فِيهِ.
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2021]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Salamat Ibun Al Ak'wa-i (Imana imwishimire) yavuze ko
Umugabo umwe yariye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arisha imoso, nuko Intumwa y'Imana iramubwira iti: "Jya urusha indyo", wa mugabo arayisubiza ati: Sinabishobora! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ntukabishobore!", nta kindi cyabimubujije usibye ubwibone! Salamat yaravuze ati: Ntiyigeze abasha kuzamura ukuboko kwe ngo akugeze ku munwa we!
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2021]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe urisha imoso, imutegeka ko arisha indyo, Wa mugabo ayisubizanya ubwibone no kubeshya avuga ko atabishobora! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusabira ubusabe bwo kutazashobora kurisha indyo Nuko Allah yakira ubusabe bwayo ukuboko kwe kw'indyo akugira pararize, ntiyashobora nyuma yaho kukuzamura ngo akugeze ku munwa we yaba agiye kurya cyangwa se kunywa.