عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَنْ دَعَا إِلَى هُدًى كَانَ لَهُ مِنَ الْأَجْرِ مِثْلُ أُجُورِ مَنْ تَبِعَهُ، لَا يَنْقُصُ ذَلِكَ مِنْ أُجُورِهِمْ شَيْئًا، وَمَنْ دَعَا إِلَى ضَلَالَةٍ كَانَ عَلَيْهِ مِنَ الْإِثْمِ مِثْلُ آثَامِ مَنْ تَبِعَهُ، لَا يَنْقُصُ ذَلِكَ مِنْ آثَامِهِمْ شَيْئًا».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2674]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umuntu uzahamagarira abandi kuyoboka, azabibonera ibihembo bingana n'iby'abamwumviye bakamukurikira, nta kigabanyutse mu bihembo bazabona! N'uzahamagarira abandi ubuyobe, azabona ibihano bingana n'iby'abamwumviye bakamukurikira nta kigabanyutse mu bihano bazabona."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2674]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuntu uyobora akanashishikariza abandi inzira igororotse y'ukuri cyangwa se akabashishikariza gukora icyiza, azabona ibihembo bingana n'iby'abazamwumvira nta gihembo kigabanyutse mu bihembo by'abamwumviye. N'uzayobora abantu mu nzira y'ubuyobe no gukora ibyaha cyangwa kubazirurira ibiziririjwe, azabona ibihano bingana n'iby'abazamwumvira nta kigabanyutse mu bihano bazahanishwa.