+ -

عَنْ عَائِشَةَ رضي الله عنها قَالَتْ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صلى الله عليه وسلم:
«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ فِيهِ فَهُوَ رَدٌّ» متفق عليه. ولمسلم: «مَنْ عَمِلَ عَمَلًا لَيْسَ عَلَيْهِ أَمْرُنَا فَهُوَ رَدٌّ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 2697]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
“Uzazana igihimbano mu idini ryacu kitayirimo, kizamugarukira.” Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim. Muslim mu mvugo yakiriye aragira ati: "Uwo ari we wese uzakora igikorwa gihabanye n'ibyo twaje twigisha, kizamugarukira."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 2697]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzazana igihimbano mu idini cyangwa se agakora igikorwa adafitiye gihamya muri Qur'an na Sunat, kizamugarukira, kandi ntikizemerwa imbere ya Allah.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibikorwa byose by'amasengesho byubakiye kuri Qur'an na Sunat, bityo ntitwagaragira Allah Nyir'ubutagatifu usibye mu buryo twategetswe butarimo ibihimbano n'ibyaduka.
  2. Mu idini ntihazamo ibitekerezo n'amahitamo, ahubwo ni ugukurikira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  3. Iyi Hadithi ni gihamya cy'ubutungane no kuzura kw'iri dini.
  4. Igihimbano ni icyo ari cyo cyose cyongewe mu idini, kitari kiriho ku gihe cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa se ku gihe cy'abasangirangendo bayo, cyaba mu myemerere, cyangwa se imvugo cyangwa se igikorwa.
  5. Iyi Hadithi ni umwe mu misingi remezo y'idini ry'ubuyisilamu, ni nk'umunzani w'ibikorwa; bityo nk'uko buri gikorwa gikozwe hatagamijwe gushimisha Allah Nyir'ubutagatifu Nyiracyo atakibonera ingororano, ni nk'uko buri gikorwa gikozwe mu buryo buhabanye n'ubwo tweretswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kiba impfabusa kigasubirana nyiracyo.
  6. Ibihimbano n'ibyaduka bibujijwe ni bya bindi bikozwe mu idini, ariko byo mu mibereho no mu buzima busanzwe byo ntacyo bitwaye.