عَنْ المِقْدَامِ بْنِ مَعْدِي كَرِبَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«مَا مَلأَ آدَمِيٌّ وِعَاءً شَرًّا مِنْ بَطْنٍ، بِحَسْبِ ابْنِ آدَمَ أَكَلاَتٌ يُقِمْنَ صُلْبَهُ، فَإِنْ كَانَ لَا مَحَالَةَ، فَثُلُثٌ لِطَعَامِهِ، وَثُلُثٌ لِشَرَابِهِ، وَثُلُثٌ لِنَفَسِهِ».
[صحيح] - [رواه الإمام أحمد والترمذي والنسائي وابن ماجه] - [الأربعون النووية: 47]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Al Miqdam Ibun Ma'adiy Karib (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Nta kintu kibi mwene adamu yujuje nk'inda ye; kandi buri mwene Adamu ahagijwe n'imitamiro imukomeza ubuzima bwe, ariko nibiba ngombwa ko arenza, kimwe cya gatatu cy'inda ye azagiharire ibyo kurya bye, ikindi agiharire ibyo kunywa, ikindi agiharire ubuhumekero."
[Hadithi y'impamo] - [رواه الإمام أحمد والترمذي والنسائي وابن ماجه] - [الأربعون النووية - 47]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratuyobora kuri rimwe mu mahame y'ubuvuzi, ari ryo ryo kwirinda birinda ubuzima bw'umuntu, ari ryo ryo kugabanya ibyo arya, aba akwiye kurya ibimumara inzara, bikanamutera imbaraga mu bikorwa bye bya ngombwa, ikindi nuko inda y'umuntu ari ho hantu habi umuntu arwanira kuzuza no kugwa ivutu, bikaba isoko y'indwara z'ibyorezo zitabarika zaba iza vuba cyangwa se iza kera, izigaragara n'izitagaragara. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Bibaye ngombwa ko umuntu arya akijuta, ngaho kurya kwe nabiharire kimwe cya gatatu, ikindi agiharire ibyo kunywa, ikindi agiharire icy'ubuhumekero, kugira ngo bitamugiraho ingaruka bikanamutera ubunebwe ntakore amategeko Allah yamutegetse mu idini rye cyangwa se no mu mibereho ye.