+ -

عَن ابنِ عباسٍ رضي الله عنهما أنَّ رسولَ اللهِ صلي الله عليه وسلم قال:
«لَو يُعطَى النّاسُ بدَعواهُم لادَّعَى رِجالٌ أموالَ قَومٍ ودِماءَهُم، ولَكِنَّ البَيِّنَةَ على المُدَّعِى، واليَمينَ على مَن أنكَرَ».

[صحيح] - [رواه البيهقي] - [السنن الكبرى للبيهقي: 21243]
المزيــد ...

Imvugo yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Iyo abantu baza kuba bahabwa hashingiwe ku byo bavuga (imbere yubucamanza) bidafitiwe gihamya, abantu bamwe bari kujya bigabiza imitungo n'amaraso by'abandi (bababeshyera), ahubwo igishingirwaho ni gihamya gitangwa n'urega, naho uhakana agakoresha indahiro."

[Hadithi y'impamo] - - [السنن الكبرى للبيهقي - 21243]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko iyo abantu baza kuba bahabwa hashingiwe ku byo bavuga (imbere y'ubucamanza) bidafitiwe gihamya, abantu bamwe bari kujya bigabiza imitungo n'amaraso by'abandi (bababeshyera), ahubwo igishingirwaho ni gihamya n'ibimenyetso bitangwa n'urega, naho uhakana agakoresha indahiro.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibun Daqiq Al I'id yaravuze ati: Iyi Hadith ni imwe muri Hadith z'amategeko shingiro, ni nayo ikwiye kugarukwaho mu gihe cyo guca imanza no guhosha amakimbirane.
  2. Amategeko yaje kurinda imitungo y'abantu n'amaraso yabo ngo ntabibe byakinishwa n'uwo ari we wese.
  3. Umucamanza ntaca urubanza ashingiye ku bumenyi afite gusa, ahubwo agomba kugaruka ku bimenyetso.
  4. Buri uwo ari we wese wihimbiye ikirego kidafite ibimenyetso na gihamya, kiba nta gaciro gifite, byaba mu burenganzira bw'umuntu, imikoranire cyangwa se no mu birebana n'ukwemera n'ubumenyi.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igikanada. الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibirenzeho.