+ -

عن عمر بن الخطاب رضي الله عنه قال: إنه سمع نبي الله صلى الله عليه وسلم يقول:
«لَو أَنَّكُمْ تَتَوَكَّلُونَ عَلَى اللهِ حَقَّ تَوَكُّلِهِ، لَرَزَقَكُمْ كَمَا يَرْزُقُ الطَّيْرَ، تَغْدُو خِمَاصًا وَتَرُوحُ بِطَانًا».

[صحيح] - [رواه الترمذي وابن ماجه وأحمد]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Iyo muba mwiringira Allah uko bikwiye, yari kubaha amafunguro nkuko ayaha inyoni, zizinduka zishonje nyamara zikagaruka zihaze."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Ibun Madjah.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu mu gukora ibifite akamaro no kureka ibitera ingaruka mu myemerere no mu mibereho, kubera ko nta we utanga cyangwa se ngo yime, cyangwa se ngo ateze ingaruka cyangwa se ngo agirire abandi umumaro usibye Allah Nyir'ubutagatifu. Ko dukwiye gukora impamvu zizana umumaro, zigakuraho ingaruka hamwe no kwiringira Allah by'ukuri. Igihe cyose tuzakora ibibi Allah azaduha amafunguro nkuko ayaha inyoni igihe zivuye mu byari byazo zishonje, hanyuma zikagaruka nimugoroba zihaze. Ibyo inyoni zikora ni bumwe mu buryo bwo gukora impamvu zo kujya gushaka amafunguro, nta kwirara no kunebwa.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro ko kwiringira Allah, ndetse ko ari imwe mu mpamvu zo kubona amafunguro.
  2. Kwiringira Allah ntibikuraho kugira ibyo umuntu akora, kubera ko yavuze ko kwiringira by'ukuri ntibikuraho kujya gushaka amafunguro mu gitondo na nimugoroba.
  3. Amategeko y'ubuyisilamu yitaye ku bikorwa by'umutima, kubera ko kwiringira Allah ni igikorwa cy'umutima.
  4. Kwishingikiriza impamvu zonyine gusa ni ukugira ukwemera kutuzuye, no kureka gukora impamvu ni ukugira ubwenge butuzuye.