عَنْ أَنَسٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قالَ:
«لاَ يُؤْمِنُ أَحَدُكُمْ، حَتَّى يُحِبَّ لِأَخِيهِ مَا يُحِبُّ لِنَفْسِهِ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 13]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yiyifuriza."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 13]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera kuzuye k'umwe muri mwe mu bayisilamu kudashobora kugerwaho kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yifuriza umutima we, mu kubaha Allah, n'andi moko yose y'ibikorwa byiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka. Ndetse akanga kumwifuriza ibyo nawe atakwifuriza umutima we; iyo abonye kuri mugenzi we w'umuyisilamu ibidatunganye mu kwemera kwe, akora ibishoboka byose kugira ngo abikosore, iyo amubonyeho ibyiza amusabira kubikomeraho ndetse akanabimuteramo inkunga, akamugira inama mu kwemera kwe ndetse no mu mibereho ye.