+ -

عَنْ عَبْدِ اللهِ بْنِ بُسْرٍ رضي الله عنه أَنَّ رَجُلاً قَالَ: يَا رَسُولَ اللهِ إِنَّ شَرَائِعَ الإِسْلاَمِ قَدْ كَثُرَتْ عَلَيَّ، فَأَخْبِرْنِي بِشَيْءٍ أَتَشَبَّثُ بِهِ، قَالَ:
«لاَ يَزَالُ لِسَانُكَ رَطْبًا مِنْ ذِكْرِ اللَّهِ».

[صحيح] - [رواه الترمذي وابن ماجه وأحمد] - [سنن الترمذي: 3375]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Bus'ri (Imana imwishimire) yavuze ko umugabo umwe yavuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri amategeko y'ubuyisilamu yatubanye menshi, none mbwira ikintu kimwe nzakomeraho, nuko iramusubiza iti:
"Ururimi rwawe ntiruzatane no gusingiza Allah."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 3375]

Ibisobanuro birambuye.

Umugabo umwe yaregeye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ayibwira ko ibikorwa byo kwiyegereza Allah byamubanye byinshi agera aho ananirwa kubera intege nke ze, arangije ayisaba ko yamubwira igikorwa cyamworohera ariko kikamuha ibihembo byinshi, kugira ngo agikomereho,
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko akwiye guhoza ku rurimi rwe gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu ibihe byose n'ahantu hose; amutagatifuza, amushimira, amwicuzaho anamusaba n'ibindi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro ko gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu.
  2. Mu ngabire za Allah zihambaye ni ukoroshya impamvu zo kugera ku ngororano.
  3. Abagaragu bararutanwa mu byiza.
  4. Guhozaho gusingiza Allah ku rurimi umusingiza, umushimira, umukuza n'ibindi, kandi ukabikora ubikuye ku mutima, bikaza mu mwanya w'ibikorwa byinshi byo kwiyegereza Allah.
  5. Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitaga ku bayibajije, igasubiza buri wese ibimukwiye.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyaromaniya Igihongari الموري Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.