عَنْ عَبْدِ اللهِ بْنِ بُسْرٍ رضي الله عنه أَنَّ رَجُلاً قَالَ: يَا رَسُولَ اللهِ إِنَّ شَرَائِعَ الإِسْلاَمِ قَدْ كَثُرَتْ عَلَيَّ، فَأَخْبِرْنِي بِشَيْءٍ أَتَشَبَّثُ بِهِ، قَالَ:
«لاَ يَزَالُ لِسَانُكَ رَطْبًا مِنْ ذِكْرِ اللَّهِ».
[صحيح] - [رواه الترمذي وابن ماجه وأحمد] - [سنن الترمذي: 3375]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Bus'ri (Imana imwishimire) yavuze ko umugabo umwe yavuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri amategeko y'ubuyisilamu yatubanye menshi, none mbwira ikintu kimwe nzakomeraho, nuko iramusubiza iti:
"Ururimi rwawe ntiruzatane no gusingiza Allah."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 3375]
Umugabo umwe yaregeye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ayibwira ko ibikorwa byo kwiyegereza Allah byamubanye byinshi agera aho ananirwa kubera intege nke ze, arangije ayisaba ko yamubwira igikorwa cyamworohera ariko kikamuha ibihembo byinshi, kugira ngo agikomereho,
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko akwiye guhoza ku rurimi rwe gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu ibihe byose n'ahantu hose; amutagatifuza, amushimira, amwicuzaho anamusaba n'ibindi.