+ -

عن أبي سعيد الخدري رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«لَا ضَرَرَ وَلَا ضِرَارَ، مَنْ ضَارَّ ضَرَّهُ اللَّهُ، وَمَنْ شَاقَّ شَقَّ اللَّهُ عَلَيْهِ».

[صحيح بشواهده] - [رواه الدارقطني]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ntabwo bikwiye ko umuntu agirira nabi mugenzi we, nata nubwo bikwiye ko abantu bagirirana nabi, uzagira nabi mugenzi we Allah nawe azamuteza ingorane, n'uzamugora Allah nawe azamugora."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Ibun Madjah.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ari itegeko gukumira icyabangamira abandi uko cyaba kimeze kose, n'uko cyaba kigaragara kose ku muntu ku giti cye no ku bandi; niyo mpamvu nta n'umwe wemerewe kwigirira nabi cyangwa se ngo abikorere abandi.
Nta n'ubwo kandi byemewe ko yakitura ikibi yakorewe, kubera ko ikibi ntigikurwaho n'ikibi cyeretse igihe cyo kwihorera (nko kwica uwishe) nabwo hatabayemo kurengera.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igaragaza ingaruka z'uwagiriye abandi nabi no kuba azagerwaho n'ingorane kubera kuziteza abandi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kubuza kwihorera birenze ibyo wakorewe.
  2. Allah ntiyategetse abagaragu be ibibagiraho ingaruka mbi.
  3. Ni ikizira kubangamira mugenzi wawe no kubangamirana byaba mu mvugo mu bikorwa cyangwa se kugira ibyo ureka.
  4. Inabi yiturwa indi, ugiriye nabo mugenzi we Allah nawe azamubangamira, n'uteje abandi ingorane Allah nawe azazimuteza.
  5. Mu mategeko y'idini avuga ko: Ikibangamye gikurwaho", kubera ko amategeko atemera kubangama, ndetse ntanemere kubangamirana.