عن أبي سعيد الخدري رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«لَا ضَرَرَ وَلَا ضِرَارَ، مَنْ ضَارَّ ضَرَّهُ اللَّهُ، وَمَنْ شَاقَّ شَقَّ اللَّهُ عَلَيْهِ».
[صحيح بشواهده] - [رواه الدارقطني] - [سنن الدارقطني: 3079]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ntabwo bikwiye ko umuntu agirira nabi mugenzi we, nata nubwo bikwiye ko abantu bagirirana nabi, uzagira nabi mugenzi we Allah nawe azamuteza ingorane, n'uzamugora Allah nawe azamugora."
[Hadithi y'impamo ushingiye ku bandi bayakiriye] - [Yakiriwe na A-Daraqutw'niy] - [Sunani A-Daraqutw'niy - 3079]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ari itegeko gukumira icyabangamira abandi uko cyaba kimeze kose, n'uko cyaba kigaragara kose ku muntu ku giti cye no ku bandi; niyo mpamvu nta n'umwe wemerewe kwigirira nabi cyangwa se ngo abikorere abandi.
Nta n'ubwo kandi byemewe ko yakitura ikibi yakorewe, kubera ko ikibi ntigikurwaho n'ikibi cyeretse igihe cyo kwihorera (nko kwica uwishe) nabwo hatabayemo kurengera.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igaragaza ingaruka z'uwagiriye abandi nabi no kuba azagerwaho n'ingorane kubera kuziteza abandi.