+ -

عَنْ ‌أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِذَا وَجَدَ أَحَدُكُمْ فِي بَطْنِهِ شَيْئًا، فَأَشْكَلَ عَلَيْهِ أَخَرَجَ مِنْهُ شَيْءٌ أَمْ لَا، فَلَا يَخْرُجَنَّ مِنَ الْمَسْجِدِ حَتَّى يَسْمَعَ صَوْتًا، أَوْ يَجِدَ رِيحًا».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko iyo umuntu uri gusali ashidikanyije niba hari icyamusohotsemo cyangwa se niba ntacyo, ntazave mu iswalat ye kugira ngo ajye gushaka indi Udhu cyeretse abanje kwizera neza ko ya suku atakiyifite nko kuba yakumva ijwi ry'umusuzi, cyangwa se akawumva umunukiye, kubera ko icy'umuntu adashidikanyaho ntabwo gikurwaho no gushidikanya, icyo adashidikanya aha ni uko afite isuku akaba ari gushidikanya niba atakiyifite.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Iyi Hadith ni imwe muri Hadithi shingiro z'ubuyisilamu, ikaba n'ihame mu mahame y'amategeko y'ubuyisilamu ari ryo rivuga riti: Ntabwo icyo udashidikanyaho gikurwaho no gushidikanya, n'ikizwi nuko ikintu gihama uko kimeze, cyeretse igihe wizeye mu buryo budashidikanywaho ikinyuranyo cyabyo.
  2. Gushidikanya ntacyo bihungabanya ku isuku, n'umuntu akomezanya isuku ye, igihe cyose yizeye ko akiyifite atigeze ayibura.