+ -

عن أبي هريرة قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«حَقٌّ عَلَى كُلِّ مُسْلِمٍ أَنْ يَغْتَسِلَ فِي كُلِّ سَبْعَةِ أَيَّامٍ يَوْمًا، يَغْسِلُ فِيهِ رَأْسَهُ وَجَسَدَهُ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Ni ngombwa kuri buri muyisilamu koga inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe n'umubiri we wose.

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko ari ngombwa kuri buri muyisilamu ukuze kandi afite ubwenge kwiyuhagira inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe we n'umubiri we agamije isuku; kandi umunsi ukwiye kwitabwaho ni umunsi wa gatanu (wa Idjuma) nk'uko bisobanuka mu zindi mvugo. Koga ku munsi wa gatanu mbere yo kujya gusali idjuma ni byiza kandi amategeko y'idini arabidushishikariza, kabone n'iyo waba wiyuhagiye ku wa kane. Igituma bitagirwa itegeko ni imvugo ya Aishat (Imana imwishimire) igira iti: Abantu bajyaga bihugiraho bakora imirimo yabo, byagera ku munsi wa Idjuma bakagenda uko bameze, nuko bamwe baravuga bati: Iyo mujyayo mubanje kwiyuhagira!" Yakiriwe na Bukhari. No mu yindi mvugo iragira iti: Bajyagayo bafite ibyuya n'impumuro mbi n'ibindi, ariko hamwe n'ibyo barabwiwe bati: Iyo mujya mubanza kwiyuhagira! Abatari abo rero ntabwo byaba itegeko kuri bo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Islam yitaye ku isuku.
  2. Kwiyuhagira ku munsi wa Idjuma ni byiza kandi amategeko arabidushishikariza igihe tugiye gusali.
  3. Kuba haravuzwe umutwe, kandi iyo havuzwe umubiri haba hakubiyemo n'umutwe mu rwego rwo kuwitaho.
  4. Ni itegeko kwiyuhagira kuri buri wese ufite impumuro itari nziza ibangamira abantu.
  5. Birushaho kuba itegeko kwiyuhagira ku munsi wa gatanu wa Idjuma kubera agaciro kawo.