+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه:
أَنَّ رَجُلًا قَالَ لِلنَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: أَوْصِنِي، قَالَ: «لَا تَغْضَبْ» فَرَدَّدَ مِرَارًا قَالَ: «لَا تَغْضَبْ».

[صحيح] - [رواه البخاري]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire),
yavuze ko umuntu umwe yabwiye Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ati: "c2">“Mpa impanuro.” Intumwa iramusubiza iti: "c2">“Ntukarakare!”
Asubiramo ikibazo cye kenshi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntukarakare!”
Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Bukhari.

Ibisobanuro birambuye.

Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yayisabye ko yamuha impanuro ikamubwira ikintu kimwe cyamugirira akamaro, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko atagomba kurakara. Bisobanuye ko agomba kwirinda impamvu zose zatuma arakara, akihangana igihe bibayeho ko arakara, ntiyihutire kugira icyo akora mu burakari bwe ngo abe yakica cyangwa se ngo akubite, cyangwa se ngo atuke undi n'ibindi byose yamukorera.
Wa mugabo ayisubiriramo kenshi ikibazo cye, ariko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyagira ikindi imwongereraho usibye kumubwira iti: "Ntukarakare!"

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwihanangiriza kurangwa n'uburakari n'impamvu zibutera, kuko ari bwo bukusanyije ibibi byose, kandi kubwirinda nibyo bikubiyemo ibyiza byose.
  2. Kurakara kubera Allah nk'igihe habayeho kuvogera amategeko ya Allah ni bumwe mu burakari bwo gushima.
  3. Gusubiramo kenshi ibyo umuntu avuga kugira ngo umuteze amatwi abisobanukirwe, anamenye agaciro kabyo.
  4. Ni byiza gusaba umumenyi inama n'impanuro.