+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لَا تَحَاسَدُوا، وَلَا تَنَاجَشُوا، وَلَا تَبَاغَضُوا، وَلَا تَدَابَرُوا، وَلَا يَبِعْ بَعْضُكُمْ عَلَى بَيْعِ بَعْضٍ، وَكُونُوا عِبَادَ اللهِ إِخْوَانًا الْمُسْلِمُ أَخُو الْمُسْلِمِ، لَا يَظْلِمُهُ وَلَا يَخْذُلُهُ، وَلَا يَحْقِرُهُ التَّقْوَى هَاهُنَا» وَيُشِيرُ إِلَى صَدْرِهِ ثَلَاثَ مَرَّاتٍ «بِحَسْبِ امْرِئٍ مِنَ الشَّرِّ أَنْ يَحْقِرَ أَخَاهُ الْمُسْلِمَ، كُلُّ الْمُسْلِمِ عَلَى الْمُسْلِمِ حَرَامٌ، دَمُهُ، وَمَالُهُ، وَعِرْضُهُ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2564]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ntimukagirirane amashyari, ntimukazamuriraneho ibiciro mutagambiriye kugura, ntimukanagirirane inzangano, ntimukanacane umubano, kandi bamwe muri mwe ntibakagereke igiciro ku gicuruzwa cyaguzwe na bagenzi babo, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe: Umuyisilamu ni umuvandimwe w'umuyisilamu mugenzi we, ntamuhuguza cyangwa se ngo amugambanire, nta musuzugura, kandi ugutinya Allah kuba aha;" nuko yerekana ku gituza cyayo inshuro eshatu, " bihagije kuba ari bibi kuba umuyisilamu yasuzugura umuvandimwe we w'umuyisilamu, buri muyisilamu kuri mugenzi we ni ikizira kumena amaraso ye, no kwigabiza umutungo we, no kuvogera icyubahiro cye."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2564]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatanze impanuro z'uburyo umuyisilamu akwiye kubanira umuvandimwe we amukorera ibyiza, inagaragaza bimwe mu byo ategetswe kumukorera n'imyifatire ikwiye kumuranga; no muri byo: Impanuro ya mbere: Kutagirirana amashyari, nko kuba bamwe bakifuza ngo ingabire za bamwe zibaveho aribo zijyaho. Impanuro ya kabiri: Kutagereka igiciro cy'igicuruzwa atagamije kukigura mugenzi we yashimye akacyishyura, agamije kungura umucuruzi cyangwa se kubangamira umuguzi. Impanuro ya gatatu: Kutagirirana urwango, nko gushaka kugirirana nabi, bikaba ari ikinyuranyo cy'urukundo, usibye igihe urwo rwango rugizwe kubera Allah Nyir'ubutagatifu, aha ruba rubaye itegeko. Impanuro ya kane: Kudaterana umugongo no kudashaka gutega amatwi mugenzi wawe. Impanuro ya gatanu: Bamwe muri mwe, ntibakagereke igiciro cy'igicuruzwa bagenzi babo bishyuye nko kuba umwe muri bo yavuga ati: Mfite ikimeze nkacyo gihendutse ku kirusha, cyangwa se cyiza kikiruse. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ijya inama rusange igira iti: Mujye muba nk'abavandimwe mureke ibibujijwe, murangwe n'urukundo n'ubworoherane n'ubufatanye mu byiza, no kurangwa n'umutima ucyeye no kugirana inama mu bihe byose. No mu bikomeza ubwo buvandimwe ni: Nuko umuyisilamu adakwiye guhuguza mugenzi we cyangwa se ngo amugirire nabi. Nuko adakwiye gutererana mugenzi we ngo ahuguzwe kandi ashoboye kugira icyo yamufasha, no kumukiza ayo mahugu. Ntakwiye kandi kumusuzugura no kumutesha agaciro, kubera ubwibone. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isubiramo inshuro eshatu igaragaza ko gutinya Allah ari ku mutima, kandi ko ufite umutima utinya Allah bimuha kurangwa n'imico myiza, no gutinya Allah no kwitwararika amategeko ye, bituma adasuzugura umuyisilamu mugenzi we, kandi biramuhagije kuba byaba ari bibi gusuzugura umuvandimwe we w'umuyisilamu, kubera kumwibonaho. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ishimangira ko ibyo yari yavuze ko buri muyisilamu ari ikizira amaraso ye nko kumwica cyangwa se kumukomeretsa, cyangwa se kumukubita n'ibindi, n'umutungo we nko kuwumwambura bitari mu kuri, kimwe no kuvogera icyubahiro cye nko kumusebya no gusebya umuryango we.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Icyo ari cyo cyose gikomeza ubuvandimwe bw'ukwemera kiba kibaye itegeko, no kubuza icyo ari cyo cyose kinyuranye nacyo cyaba mu mvugo n'ibikorwa.
  2. Ishingiro ry'ugutinya Allah ni mu mutima nko kumenya Allah, no kumutinya, no kwitwararika amategeko ye, n'uko gutinya gushingiyeho ibindi bikorwa byiza.
  3. Gutana kugaragara kugaragaza intege nke zo gutinya Allah byo mu mutima.
  4. Kubuza kubangamira umuyisilamu mu nzira izo ari zo zose haba mu mvugo cyangwa se ibikorwa.
  5. Ntibibarwa nk'ishyari kuba umuyisilamu yakifuza kuba nka mugenzi we ariko atifuje ngo ingabire ziri kuri mugenzi we zimuveho; ibi bikaba biri mu bibarwa nko kurushanwa mu byiza.
  6. Umuntu muri kamere ye ntakunda ko hari uwamuruta mu byiza n'ingabire, iyo yifuje ko ziva kuri mugenzi we akaba ari we uzisigarana ibi bibarwa nk'ishyari ritemewe, ariko iyo ashatse kurushanwa riba ari ishyari ryiza kandi ryemewe.
  7. Ntibibarwa nko kugereka igiciro cy'igicuruzwa mugenzi wawe yaguze, igihe umuguzi yakoze uburiganya mu kugura kwe mu buryo bugaragara; ibi bibarwa nko kugirana inama ariko biba bisaba ko umugambi bikoranywe ari ukugira inama umuguzi atari ukubangamira umugurisha, kandi ibikorwa bibarwa hashingiwe ku migambi bikoranywe.
  8. Ntibibarwa nko kugereka igiciro cy'igicuruzwa umuyisilamu yaguze iyo umuguzi n'umucuruzi bari batarumvikana ku giciro no ku kugura.
  9. Ntibibarwa nko kugirirana urwango kubujijwe muri iyi Hadith: kuba byaba ari ukwanga kubera Allah kuko kwo ni itegeko, ni no mu bimenyetso bikomeye bigaragaza ukwemera.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikilituwaniya Ikinyadari Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.