+ -

عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عُمَرَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا قَالَ: أَخَذَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ بِمَنْكِبِي، فَقَالَ:
«كُنْ فِي الدُّنْيَا كَأَنَّكَ غَرِيبٌ أَوْ عَابِرُ سَبِيلٍ»، وَكَانَ ابْنُ عُمَرَ، يَقُولُ: إِذَا أَمْسَيْتَ فَلاَ تَنْتَظِرِ الصَّبَاحَ، وَإِذَا أَصْبَحْتَ فَلاَ تَنْتَظِرِ المَسَاءَ، وَخُذْ مِنْ صِحَّتِكَ لِمَرَضِكَ، وَمِنْ حَيَاتِكَ لِمَوْتِكَ.

[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 6416]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamfashe ku ntugu maze irambwira iti:
"Jya uba ku isi nk'umushyitsi cyangwa se umuntu wihitira", Ibun Umar yajyaga avuga ati: Nibwira ntukajye utegereza ko buri bucye, nibunacya ntukajye utegereza ko buri bwire, kandi ujye ufatirana igihe ufite ubuzima bwiza mbere yo kurwara, n'igihe ukiriho mbere y'uko upfa.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 6416]

Ibisobanuro birambuye.

Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamufashe ku ntugu maze iramubwira iti: Ba ku isi nk'umushyitsi ugeze ahantu hatari inzu yaruhukiramo cyangwa se yaturamo, idafite abantu bayituyemo cyangwa se na ba nyirayo, ari nabo baturangaza ntitwite ku muremyi, ahubwo jya urushaho kutayitaho umere nk'umuhisi wigendera ufite aho yerekeje, kubera ko umushyitsi ashobora gutura ahatari mu gihugu cye ndetse akanahaba, bitandukanye n'umuhisi ufite aho yerekeje, we ntahagarara n'iyo ahagaze ni iby'akanya gato, kuko aba ashishikajwe no gutaha ngo asubire iwabo. Nkuko rero umugenzi adacyeneye gutinda ahantu, n'umwemeramana ku isi ntacyeneye kuyitindaho no kurangazwa nayo.
Ibun Umar yajyaga yubahiriza izi mpanuro ndetse akanavuga ati: Nubona bucyeye ntuzategereze ko bwira, nibunira ntuzategereze ko buri bucye, ahubwo jya wibara mu bapfuye, kandi kubaho ntibiburana n'ubuzima ndetse n'uburwayi; Fatirana rero igihe utarwaye ukore ibikorwa byo kumvira Allah igihe utararwara, unakoremo ibikorwa byiza igihe umeze neza mbere y'uko ugerwaho n'uburwayi, unafatirane kuba ukiriho hano ku isi, ukoremo ibigufitiye umumaro nyuma yo gupfa kwawe.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kuba umwarimu yashyira ikiganza ku rutugu rw'umunyeshuri igihe ari kumwigisha ni mu rwego rwo kumwiyegereza kugira ngo amwiyumvemo, ndetse no kugira ngo abe maso amukurikire.
  2. Gutanga impanuro n'inama uhereye k'utazigusabye.
  3. Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishaga neza itanga ingero z'inyurabwenge nk'aho yavuze iti: Jya uba ku isi nk'umuntu utari uwaho, cyangwa se umugenzi wihitira.
  4. Abantu uburyo berekeza ku mperuka baratandukanye, harimo uwitambukira, ari narwo rwego rukuru rwo gutera umugongo iby'isi kuruta urwego rwo kuba wayibaho umeze nk'umugenzi.
  5. Kugaragaza ko icyizere cyo kuramba ku isi ari kigufi, no kwitegura urupfu.
  6. Hadith ntigaragaza ko igamije kureka amafunguro n'ibindi byiza byo ku isi, ahubwo iragaragaza gushishikariza kuyitera umugongo, no kutayiha agaciro kanini.
  7. Kwihutira gukora ibikorwa byiza mbere y'uko unaniwe kubikora, ukabuzwa kubikora n'uburwayi cyangwa se urupfu.
  8. Agaciro ka Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) aho yafashijwe n'izi nyigisho yize ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  9. Iwabo w'abemeramana ni mu ijuru, bityo bo kuri iyi si ni abashyitsi, kandi ni abagenzi bagana ku mperuka; umutima w'umwemeramana nturangamira iby'isi kuko atari ho iwabo, ahubwo umutima we uba urangamiye iwabo mu ijuru azagaruka. Naho kuba ari ku isi ni ukugira ngo acyemure ibibazo bye, binamufashe kwitegura urwo rugendo rwo ku musni w'imperuka.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyaromaniya Igihongari الموري Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.