عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عُمَرَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا قَالَ: أَخَذَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ بِمَنْكِبِي، فَقَالَ:
«كُنْ فِي الدُّنْيَا كَأَنَّكَ غَرِيبٌ أَوْ عَابِرُ سَبِيلٍ»، وَكَانَ ابْنُ عُمَرَ، يَقُولُ: إِذَا أَمْسَيْتَ فَلاَ تَنْتَظِرِ الصَّبَاحَ، وَإِذَا أَصْبَحْتَ فَلاَ تَنْتَظِرِ المَسَاءَ، وَخُذْ مِنْ صِحَّتِكَ لِمَرَضِكَ، وَمِنْ حَيَاتِكَ لِمَوْتِكَ.
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 6416]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamfashe ku ntugu maze irambwira iti:
"Jya uba ku isi nk'umushyitsi cyangwa se umuntu wihitira", Ibun Umar yajyaga avuga ati: Nibwira ntukajye utegereza ko buri bucye, nibunacya ntukajye utegereza ko buri bwire, kandi ujye ufatirana igihe ufite ubuzima bwiza mbere yo kurwara, n'igihe ukiriho mbere y'uko upfa.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 6416]
Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamufashe ku ntugu maze iramubwira iti: Ba ku isi nk'umushyitsi ugeze ahantu hatari inzu yaruhukiramo cyangwa se yaturamo, idafite abantu bayituyemo cyangwa se na ba nyirayo, ari nabo baturangaza ntitwite ku muremyi, ahubwo jya urushaho kutayitaho umere nk'umuhisi wigendera ufite aho yerekeje, kubera ko umushyitsi ashobora gutura ahatari mu gihugu cye ndetse akanahaba, bitandukanye n'umuhisi ufite aho yerekeje, we ntahagarara n'iyo ahagaze ni iby'akanya gato, kuko aba ashishikajwe no gutaha ngo asubire iwabo. Nkuko rero umugenzi adacyeneye gutinda ahantu, n'umwemeramana ku isi ntacyeneye kuyitindaho no kurangazwa nayo.
Ibun Umar yajyaga yubahiriza izi mpanuro ndetse akanavuga ati: Nubona bucyeye ntuzategereze ko bwira, nibunira ntuzategereze ko buri bucye, ahubwo jya wibara mu bapfuye, kandi kubaho ntibiburana n'ubuzima ndetse n'uburwayi; Fatirana rero igihe utarwaye ukore ibikorwa byo kumvira Allah igihe utararwara, unakoremo ibikorwa byiza igihe umeze neza mbere y'uko ugerwaho n'uburwayi, unafatirane kuba ukiriho hano ku isi, ukoremo ibigufitiye umumaro nyuma yo gupfa kwawe.