عَنِ النُّعْمَانِ بْنِ بَشِيرٍ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِنَّ أَهْوَنَ أَهْلِ النَّارِ عَذَابًا مَنْ لَهُ نَعْلَانِ وَشِرَاكَانِ مِنْ نَارٍ، يَغْلِي مِنْهُمَا دِمَاغُهُ كَمَا يَغْلِ الْمِرْجَلُ، مَا يَرَى أَنَّ أَحَدًا أَشَدُّ مِنْهُ عَذَابًا، وَإِنَّهُ لَأَهْوَنُهُمْ عَذَابًا».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 213]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa A-Nu'uman Ibun Bashir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Igihano cyoroshye kizahabwa abantu bo mu muriro ni umuntu uzambikwa inkweto ebyiri zo mu muriro, zitogosa ubwonko bwe nk'uko isafuriya iri ku ziko itogota, azabona nta muntu umurusha ibihano bikomeye, kandi ari we uzaba yahawe ibihano byoroheje."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 213]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umuntu uzahabwa igihano cyoroheje mu bantu bazajya mu muriro ku munsi w'imperuka ari we uzambikwa inkweto ebyiri, zituma ubwonko bwe butogota kubera ubushyuhe nk'uko isafuriya iri ku ziko itogota, kandi we azaba abona nta wumurusha ibihano yahawe, nyamara icyo gihano cyo kizaba cyoroheje; ibyo byose ni ukugirango ibihano bimuhurireho byaba iby'umubiri n'ibitari umubiri.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwihanangiriza inkozi z'ibibi n'abahakanyi no kubaburira ibi bihano bihambaye kugira ngo birinde ibikorwa byazawubajyanamo.
  2. Abantu bazinjira mu muriro bazaba bari mu nzego zitandukanye bitewe n'ibikorwa byabo bibi bakoze.
  3. Ubuhambare bw'igihano cy'umuriro, Allah twese azawuturinde.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ururimi: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ibirenzeho. (44)