عَنْ صَفْوَانَ بْنِ مُحْرِزٍ قَالَ: قَالَ رَجُلٌ لِابْنِ عُمَرَ رضي الله عنهما كَيْفَ سَمِعْتَ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، يَقُولُ: فِي النَّجْوَى؟ قَالَ: سَمِعْتُهُ يَقُولُ:
«يُدْنَى الْمُؤْمِنُ يَوْمَ الْقِيَامَةِ مِنْ رَبِّهِ عَزَّ وَجَلَّ، حَتَّى يَضَعَ عَلَيْهِ كَنَفَهُ، فَيُقَرِّرُهُ بِذُنُوبِهِ، فَيَقُولُ: هَلْ تَعْرِفُ؟ فَيَقُولُ: أَيْ رَبِّ أَعْرِفُ، قَالَ: فَإِنِّي قَدْ سَتَرْتُهَا عَلَيْكَ فِي الدُّنْيَا، وَإِنِّي أَغْفِرُهَا لَكَ الْيَوْمَ، فَيُعْطَى صَحِيفَةَ حَسَنَاتِهِ، وَأَمَّا الْكُفَّارُ وَالْمُنَافِقُونَ، فَيُنَادَى بِهِمْ عَلَى رؤُوسِ الْخَلَائِقِ هَؤُلَاءِ الَّذِينَ كَذَبُوا عَلَى اللهِ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 2768]
المزيــد ...
Hadith yaturutse wa Swaf'wan Ibun Muhriz yaravuze ati: Abagabo babiri babajije Ibun Umar (Imana imwishimire) bati: Ni gute wumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ku bijyanye na Allah ukuntu azahishira umugaragu we? Nuko arabasubiza ati: Nayumvise ivuga iti:
"Ku munsi w'imperuka umwemeramana azegera Nyagasani we kugeza ubwo amushyizeho ipaziya, maze yiyemerere ibyaha yakoze, maze avuge ati: Ese ibyaha ibi n'ibi urabyibuka? Asubize ati: Yego Nyagasani ndabyibuka, nuko Allah amubwire ati: Naraguhishiriye ukiri ku isi, none n'uyu munsi ndabikubabariye, nuko ahabwa urwandiko rwanditseho ibikorwa bye byiza; naho abahakanyi n'indyarya bazahamagarwa imbere y'imbaga, bavuga bati: Aba ni babandi babeshyeye Allah!"
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 2768]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku byerekeranye n'uburyo Allah azahishira umugaragu we w'umwemeramana ku munsi w'imperuka, aho igira iti:
Ku munsi w'imperuka umwemeramana azegera Nyagasani we kugeza ubwo amushyizeho urusika (ipaziya) ruzatuma abandi batamenya ibye, maze amubaze ati:
Ese ibyaha ibi n'ibi urabyibuka? Nuko yiyemerere ibyaha yakoze hagati ye na Nyagasani we.
Nuko avuge ati: Yego Nyagasani!
Kugeza ubwo umwemeramana azagira igihunga n'ubwoba, maze Nyagasani amubwire ati: Naraguhishiriye ukiri ku isi, none nanjye uyu munsi ndabikubabariye, nuko ahabwe urwandiko rwe rwanditseho ibikorwa byiza.
Naho umuhakanyi n'indyarya bo umuhamagazi azahamagara mu ijwi riranguriye imbere y'imbaga avuge ati: Bariya babeshyeye Nyagasani wabo, umuvumo wa Allah ube ku banyamahugu.