+ -

عَنْ عَبْدِ اللهِ بْنِ عَمْرِو بْنِ العَاصِ رضي الله عنهما قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِنَّ اللهَ سَيُخَلِّصُ رَجُلًا مِنْ أُمَّتِي عَلَى رُءُوسِ الْخَلَائِقِ يَوْمَ الْقِيَامَةِ، فَيَنْشُرُ عَلَيْهِ تِسْعَةً وَتِسْعِينَ سِجِلًّا، كُلُّ سِجِلٍّ مِثْلُ مَدِّ الْبَصَرِ، ثُمَّ يَقُولُ: أَتُنْكِرُ مِنْ هَذَا شَيْئًا؟ أَظَلَمَكَ كَتَبَتِي الْحَافِظُونَ؟ فَيَقُولُ: لَا يَا رَبِّ، فَيَقُولُ: أَفَلَكَ عُذْرٌ؟ فَيَقُولُ: لَا يَا رَبِّ، فَيَقُولُ: بَلَى إِنَّ لَكَ عِنْدَنَا حَسَنَةً، فَإِنَّهُ لَا ظُلْمَ عَلَيْكَ الْيَوْمَ، فَتُخْرَجُ بِطَاقَةٌ فِيهَا: أَشْهَدُ أَنْ لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ وَأَشْهَدُ أَنَّ مُحَمَّدًا عَبْدُهُ وَرَسُولُهُ، فَيَقُولُ: احْضُرْ وَزْنَكَ، فَيَقُولُ: يَا رَبِّ مَا هَذِهِ الْبِطَاقَةُ مَعَ هَذِهِ السِّجِلَّاتِ؟ فَقَالَ: إِنَّكَ لَا تُظْلَمُ، قَالَ: فَتُوضَعُ السِّجِلَّاتُ فِي كِفَّةٍ، وَالْبِطَاقَةُ فِي كِفَّةٍ، فَطَاشَتِ السِّجِلَّاتُ، وَثَقُلَتِ الْبِطَاقَةُ، فَلَا يَثْقُلُ مَعَ اسْمِ اللهِ شَيْءٌ».

[صحيح] - [رواه الترمذي وابن ماجه] - [سنن الترمذي: 2639]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Am'ri Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Mu by'ukuri ku munsi w'imperuka imbere y'ibindi biremwa, Allah azahitamo umuntu umwe mu bayoboke banjye, maze ategeke ko bamuzanira ibitabo mirongo icyenga n'icyenda birimo ibikorwa bye bibi yakoze, buri gitabo kingana n'aho amaso agarukira, maze amubaze ati: Hari icyo utemera muri ibi? Abanditsi banjye b'abizerwa baraguhuguje? Asubize ati: Oya, Nyagasani. Allah yongere amubaze ati: Hari impamvu ufite yabiguteye? Avuge ati: Oya, Nyagasani! Allah yongere amubaze ati: Ariko hari icyiza ufite twazirikanye, kandi uyu munsi ntugomba guhuguzwa! Nuko bamuzanire ifishi yanditseho amagambo agira ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye. Nuko Allah avuge ati: Egera umunzani wawe (bagupimire ibikorwa byawe hamwe n'iyi fishi), maze avuge ati: Mana Nyagasani ubu koko iyi fishi n'ibi bitabo bingana gutya (irabirusha kuremera)? Allah amusubize ati: Uyu munsi ntuhuguzwa! Nuko bafate bya bitabo babishyire ku isahani imwe y'umunzani, na ya fishi bayishyire ku yindi sahani, maze isahani ya ya fishi irute iya za nzandiko kubera ko nta cyaremera hamwe n'izina rya Allah!"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah] - [Sunani A-Tirmidhiy - 2639]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ku munsi w'imperuka Allah azatoranya umugabo umwe imbere y'ibindi biremwa kugira ngo akorerwe ibarura, nuko bamwereke ibitabo mirongo icyenda n'icyenda by'ibikorwa bye bibi yajyaga akora hano ku isi, na buri rwandiko ruzaba rureshya n'intera ireshya n'aho ijisho rigarukira. Hanyuma Allah abaze uyu mugabo ati: Hari icyo uhakana muri ibi byanditse muri ibi bitabo? Abamalayika banjye b'abizerwa baraguhuguje? Wa mugabo asubize ati: Oya Nyagasani! Nuko Allah yongere amubaze ati: Ufite impamvu watanga yumvikana yatumye ukora biriya bikorwa ku isi? Niba warabitewe no kwibagirwa, cyangwa se gukosa, cyangwa se utari ubizi? Wa mugabo asubize ati: Oya Nyagasani, nta rwitwazo mfite. Nuko Allah amubwire ati: Ariko hari igikorwa cyiza twazirikanye wakoze, kandi uyu munsi nturi buhuguzwe. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Nuko bamuzanire ifishi yanditse aya magambo: "ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye. Maze Allah abwire uyu mugabo ati: Egera urebe umunzani wawe. Wa mugabo atangare maze avuge ati: Mana Nyagasani! Iyi fishi koko yapima iki hamwe n'ibi bitabo bingana uku? Allah amubwire ati: Ntabwo uri buhuguzwe uyu munsi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Nuko bafate bya bitabo bye babishyire ku isahani imwe y'umunzani, na ya fishi ku yindi sahani, maze ifishi irute bya bitabo, nuko Allah amubabarire!

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubuhambare bw'ijambo rya Tawhid ari ryo buhamya bw'uko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah, n'uburyo rizaremereza iminzani y'ibikorwa.
  2. Ntibihagije kuvuga LA ILAHA ILA LLAH ku rurimi gusa, ahubwo ugomba no kuba urisobanukiwe ndetse ukanakora ibyo rigusaba.
  3. Kwegurira Allah ibikorwa no kumwemera wenyine nta kumubangikanya ni imwe mu mpamvu zo kubabarirwa ibyaha.
  4. Ukwemera kurarutanwa bitewe no gutandukana ko kwegurira Allah ibikorwa mu mitima y'abantu, kuko bamwe mu bantu hari ushobora kuvuga iri jambo, ariko ntibizamubuze guhanwa bijyanye n'ibyaha bye.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri اليونانية Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.