+ -

عَنْ أَبِي ذَرٍّ رضي الله عنه قَالَ:
قُلْتُ: يَا رَسُولَ اللهِ مَا آنِيَةُ الْحَوْضِ؟ قَالَ: «وَالَّذِي نَفْسُ مُحَمَّدٍ بِيَدِهِ لَآنِيَتُهُ أَكْثَرُ مِنْ عَدَدِ نُجُومِ السَّمَاءِ وَكَوَاكِبِهَا، أَلَا فِي اللَّيْلَةِ الْمُظْلِمَةِ الْمُصْحِيَةِ، آنِيَةُ الْجَنَّةِ مَنْ شَرِبَ مِنْهَا لَمْ يَظْمَأْ آخِرَ مَا عَلَيْهِ، يَشْخَبُ فِيهِ مِيزَابَانِ مِنَ الْجَنَّةِ، مَنْ شَرِبَ مِنْهُ لَمْ يَظْمَأْ، عَرْضُهُ مِثْلُ طُولِهِ، مَا بَيْنَ عَمَّانَ إِلَى أَيْلَةَ، مَاؤُهُ أَشَدُّ بَيَاضًا مِنَ اللَّبَنِ، وَأَحْلَى مِنَ الْعَسَلِ».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ibikombe byo kunywesha kuri icyo kizenga bizaba bimeze bite? Iransubiza iti: : Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko ibyo bikombe umubare wabyo uruta uw'inyenyeri zo mu kirere n'imibumbe ikirimo! Nk'uko uzibona mu ijoro ry'umwijima utavangiye! Ibikombe byo mu ijuru uzabinyweraho ntazigera agira inyota nyuma yaho na gato! Icyo cyizenga gifite imigezi ibiri igisukamo yo mu ijuru, uzanywaho ntazongera kugira inyota! Ubugari bwacyo bureshya n'uburebure bwacyo, ni nko mu ntera iri hagati y'ahitwa Amani (Jordan) n'ahitwa Ayilat (muri Shami), amazi yacyo arera kurusha amata, ndetse aryohereye kurusha ubuki."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahiye ko ibikombe byo kunywesha kuri icyo cyizenga ku munsi w'imperuka biruta umubare w'inyenyeri n'imibumbe byo mu kirere. Zigaragarira cyane mu ijoro ry'umwijima utavangiye utarimo n'ukwezi; kubera ko ijoro ririmo ukwezi ntabwo inyenyeri zigaragara kuko urumuri rw'ukwezi ruba rwaziganjije bigatuma zitagaragara. Ibikombe byo mu ijuru, uzabinyweramo ntazongera kugira inyota habe na gato, azaba ayisezeyeho. Icyo cyizenga cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi gitembamo imigezi ibiri yo mu ijuru, ubugari bwacyo bureshya n'uburebure bwacyo; Icyo cyizenga impande zacyo zose zirareshya, uburebure bwayo ni nk'intera iri hagati y'ahitwa Amani (Jordan) na Ayilat (umujyi wa kera uzwi mu nkengero z'igihugu cya Shami. Amazi yo muri icyo cyizenga ni umweru cyane kurusha amata, akaba aryohereye kurusha ubuki!

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushimangira ko iki cyizenga gihari n'izindi ngabire za Allah zizaba zikirimo.
  2. Ubuhambare bw'icyo cyizenga, n'ubuhambare bw'uburebure bwacyo n'ubugari bwacyo n'ubwinshi bw'ibikombe bizakoreshwa bakinyweraho.