+ -

عَنْ أَسْمَاءَ بِنْتِ أَبِي بَكْرٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا، قَالَتْ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِنِّي عَلَى الحَوْضِ حَتَّى أَنْظُرَ مَنْ يَرِدُ عَلَيَّ مِنْكُمْ، وَسَيُؤْخَذُ نَاسٌ دُونِي، فَأَقُولُ: يَا رَبِّ مِنِّي وَمِنْ أُمَّتِي، فَيُقَالُ: هَلْ شَعَرْتَ مَا عَمِلُوا بَعْدَكَ، وَاللَّهِ مَا بَرِحُوا يَرْجِعُونَ عَلَى أَعْقَابِهِمْ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6593]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa As'ma-u Bint Abi Bak'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Njye ku kizenga cy'amazi nahawe nzaba ndeba buri wese muri mwe ukinyuraho, hari n'abazakumirwa kukigeraho maze ninginge Nyagasani wanjye ngira nti: Bariya nabo ni abanjye, kandi ni bamwe mu bayoboke banjye, hanyuma bambwire bati: Waba uzi ibyo bakoze nyuma yawe? Ku izina rya Allah nta gihe bamaze usibye ko bavuye mu dini, bityo aba ntibari mu bawe!"

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6593]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iratugaragariza ko ku munsi w'imperuka hazaba hari ikizenga Intumwa y'Imana ikazaba igihagaze iruhande kugira ngo irebe abakizaho bo mu bayoboke bayo. Ariko hari abantu bazagera bugufi bwayo, maze bakumirwe kukigeraho basubizweyo, maze ivuge iti: Mana Nyagasani, nabo ni abanjye ndetse bari mu bayoboke banjye! Maze bayibwire bati: Wowe ntuzi ibyo bakoze nyuma yawe, nta gihe bamaze usibye ko bavuye mu idini , bityo ntibari kumwe nawe nta n'ubwo bari mu bayoboke bawe.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Impuhwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifitiye abayoboke bayo, n'uburyo iba ibitayeho!
  2. Kirazira kunyuranya n'ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari iriho.
  3. Gushishikarira gushikama no gukomera ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).