عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«مَنْ أَنْظَرَ مُعْسِرًا، أَوْ وَضَعَ لَهُ، أَظَلَّهُ اللهُ يَوْمَ الْقِيَامَةِ تَحْتَ ظِلِّ عَرْشِهِ يَوْمَ لَا ظِلَّ إِلَّا ظِلُّهُ».
[صحيح] - [رواه الترمذي وأحمد] - [سنن الترمذي: 1306]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uzihanganira umufitiye ideni agomba kumwishyura cyangwa akamukuriraho iryo deni (akamusonera), ku munsi w'imperuka Allah azamushyira munsi y'igicucu cya Arshi ye, umunsi nta kindi gicucu kizaba gihari usibye icya Arshi ye."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 1306]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uwihanganiye umufitiye ideni cyangwa se akanarimubabarira, igihembo cye nta kindi usibye ko ku munsi w'imperuka Allah azamushyira mu gicucu cya Arshi ye, ubwo izuba rizaba ryegerejwe hafi y'imitwe y'abagaragu ba Allah, n'ubushyuhe bwaryo bwabaye bwinshi cyane. Bityo nta n'umwe uzabona igicucu usibye uwo Allah azagiha.