+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه عَنْ رَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَمَّا خَلَقَ اللَّهُ الْجَنَّةَ وَالنَّارَ أَرْسَلَ جِبْرِيلَ عَلَيْهِ السَّلَامُ إِلَى الْجَنَّةِ، فَقَالَ: انْظُرْ إِلَيْهَا وَإِلَى مَا أَعْدَدْتُ لِأَهْلِهَا فِيهَا. فَنَظَرَ إِلَيْهَا فَرَجَعَ، فَقَالَ: وَعِزَّتِكَ لَا يَسْمَعُ بِهَا أَحَدٌ إِلَّا دَخَلَهَا. فَأَمَرَ بِهَا فَحُفَّتْ بِالْمَكَارِهِ، فَقَالَ: اذْهَبْ إِلَيْهَا فَانْظُرْ إِلَيْهَا وَإِلَى مَا أَعْدَدْتُ لِأَهْلِهَا فِيهَا. فَنَظَرَ إِلَيْهَا، فَإِذَا هِيَ قَدْ حُفَّتْ بِالْمَكَارِهِ، فَقَالَ: وَعِزَّتِكَ لَقَدْ خَشِيتُ أَنْ لَا يَدْخُلَهَا أَحَدٌ. قَالَ: اذْهَبْ فَانْظُرْ إِلَى النَّارِ وَإِلَى مَا أَعْدَدْتُ لِأَهْلِهَا فِيهَا. فَنَظَرَ إِلَيْهَا فَإِذَا هِيَ يَرْكَبُ بَعْضُهَا بَعْضًا، فَرَجَعَ فَقَالَ: وَعِزَّتِكَ لَا يَدْخُلُهَا أَحَدٌ. فَأَمَرَ بِهَا فَحُفَّتْ بِالشَّهَوَاتِ، فَقَالَ: ارْجِعْ فَانْظُرْ إِلَيْهَا. فَنَظَرَ إِلَيْهَا فَإِذَا هِيَ قَدْ حُفَّتْ بِالشَّهَوَاتِ، فَرَجَعَ وَقَالَ: وَعِزَّتِكَ لَقَدْ خَشِيتُ أَنْ لَا يَنْجُوَ مِنْهَا أَحَدٌ إِلَّا دَخَلَهَا».

[حسن] - [رواه أبو داود والترمذي والنسائي] - [سنن أبي داود: 4744]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire) mu ijuru maze aramubwira ati: Rirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko ntawe uzaryumva usibye ko azaryinjiramo! Nuko Allah ategeka ko rizengurutswa ibyo abantu banga, Allah arongera aramubwira ati: Ingera ugende urirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba asanga ryazengurukijwe ibyo abantu banga, maze aravuga ati: Djibril aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzaryinjiramo. Nuko Allah aramubwira ati: Genda urebe no mu muriro ndetse n'ibyo nateganyirije abazawujyamo, nuko aragenda arawureba asanga uragerekeranye maze aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzawujyamo, nuko Allah ategeka ko uzengurutswa ibyo abantu bararikira, nuko arangije aramubwira ati: Subirayo uwurebe, nuko arawureba asanga uzengurutswe n'ibyo abantu bararikira aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzawurokoka usibye ko buri wese uzawujyamo."

[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy] - [Sunani Abu Dawudi - 4744]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire) mu ijuru maze aramubwira ati: Genda urirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko aragenda ararireba aragaruka, Maze Djibril aravuga ati: Mana Nyagasani! Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko ntawe uzaryumva usibye ko azashaka kuryinjiramo, ndetse akanakora ibituma azaryinjiramo! Nuko Allah ategeka ko rizengurutswa ibyo abantu banga binabagora nk'ibyo yabategetse gukora no kureka, kandi ugomba kuryinjiramo ari umuntu ugomba kurenga ibyo bintu. Nuko Allah abwira Djibril ati: Genda urebe mu ijuru, nyuma yo kurizengurutsa ibyo abantu badakunda; Nuko aragenda ararireba maze aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzaryinjiramo kubera ko rigoye n'inzira ziganayo zirimo ingorane. Nanone ubwo Allah yari amaze kurema umuriro, yabwiye Djibril ati: Yewe Djibril, genda urebe no mu muriro ndetse n'ibyo nateganyirije abazawujyamo, nuko aragenda arawureba Aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani! Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzamenya ibihano n'amakuba awuberamo usibye ko azanga kuwujyamo ndetse akanirinda impamvu zose zizatuma awujyamo! Nuko Allah ategeka ko uzengurutswa ibyo abantu bararikira n'ibyo imitima yabo ikunze, arangije abwira Djibril ati: Yewe Djibril, genda uwurebe, Nuko Djibril aragende arawureba asanga uzengurutswe n'ibyo abantu bararikira aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye nkanagira impuhwe z'uko nta n'umwe uzawurokoka kubera ibiwukikije umuntu akunda kandi ararikira.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri اليونانية Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwemera ko ijuru n'umuriro biriho na magingo aya.
  2. Ni itegeko kwemera ibitagaragara ndetse n'ibindi byose byaturutse kwa Allah no ku Ntumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  3. Ni ngombwa kwihanganira ibyo udakunze kuko niyo nzira ikugeza mu ijuru.
  4. Ni ngombwa kwirinda ibiziririjwe, kubera ko ari yo nzira ikujyana mu muriro.
  5. Kuba Allah ijuru yararikikije ibyo umuntu yanga adakunze, naho umuriro wo akawukikiza ibyo umutima urarikira n'ibigeragezo byo muri ubu buzima bw'iyi si.
  6. Inzira ijya mu ijuru iragoye kandi irimo ibibazo, ndetse isaba kwihangana no kwigora bivanze n'ukwemera, naho umuriro wo ukikijwe n'ibyo umutima urarikira kandi ukunze byo muri iyi si.