عَن أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«يُسَلِّمُ الرَّاكِبُ عَلَى المَاشِي، وَالمَاشِي عَلَى القَاعِدِ، وَالقَلِيلُ عَلَى الكَثِيرِ».
وَلِلبُخَارِي: «يُسَلِّمُ الصَّغِيرُ عَلَى الكَبِيرِ، وَالمَارُّ عَلَى القَاعِدِ، وَالقَلِيلُ عَلَى الكَثِيرِ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6232]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uri ku kigenderwaho ajye asuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru asuhuze uwicaye, n'abacye bajye basuhuza abenshi."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6232]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratwerekera imyifatire yo gusuhuzanya hagati y'abantu ariyo igira iti: "A-SALAM ALAYKUM WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH: Amahoro ya Allah n'impuhwe ze ndetse n'imigisha ye bibabeho." Bityo umuto aba akwiye gusuhuza umukuru, uri ku kigenderwaho agasuhuza ugenda n'amaguru, n'uri kugenda n'amaguru agasuhuza uwicaye, n'abacye bagasuhuza abenshi.